• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Sheebah Karungi yatangaje ko agiye kuvugira abagore bakorerwa ihohoterwa

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
April 28, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Sheebah Karungi yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kuvuganira abagore bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abagabo cyane cyane mu kazi, ibi abitangaje nyuma y’uko abyaye.

Yavuze ko kuba umubyeyi byatumye atekereza ku mateka ye, ahitamo gufata ubuzima bwe mu maboko, anamagana inkuru zitari zo zimaze iminsi zimwandikwaho.

Yongeyeho ko byamuhaye imbaraga zo gukoresha imbaraga ze mu kurengera abagore bahura n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo.

Sheebah yashimangiye ko kwemera (consent) ari ingenzi mu mibanire yose igirwamo uruhare n’abagore, agaragaza ko abagabo bagomba gusaba uburenganzira mbere y’ikintu icyo ari cyo cyose.

Yatangaje ibi mu gihe yamamazaga podcast nshya ari gutegura, aho azibanda ku bibazo bikomeye ariko bikunze guhishwa, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane rikorerwa abagore bashaka akazi.

Yatanze urugero rwa bamwe mu bagabo baba bafite ububasha mu gutanga kazi aho bashobora gukoresha nabi umwanya wabo, bakabeshya abagore ko bagiye kubafasha kubona akazi, ariko mu by’ukuri bagamije ku bakoresha ku bw’inyungu zabo.

Mu gero yatanze, yavuze ko hari igihe umugore ajya gusaba akazi, yambaye neza ariko aho kwita ku bushobozi bwe, umwakiriye agahindura ikiganiro akajya ku bindi bidakwiye, hasigaye agasigarana nomero ye ya telefoni ubundi akamuhamagara amusaba guhura na we.

 Abinyujije muri iyo podcast, Sheebah yavuze ko azashyira ahagaragara imyitwarire nk’iyo, anashishikarize abagore kuyimenya no kuyirwanya.

Yemeza ko hari abagabo benshi batinya ibiganiro nk’ibyo, kuko bishobora gutuma abagore barushaho kumenya uburenganzira bwabo no kwirinda gushukwa cyangwa gukoreshwa.

Previous Post

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

Next Post

Chris Brown yibarutse umwana w’umuhungu

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Chris Brown yibarutse umwana w’umuhungu

Chris Brown yibarutse umwana w'umuhungu

Harry Styles wamenyekanye mu itsinda rya One Direction yambite impeta umukunzi we Zoë Kravitz

Harry Styles wamenyekanye mu itsinda rya One Direction yambite impeta umukunzi we Zoë Kravitz

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.