Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo za R&B Chris Brown, ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana we wa kane w’umuhunguya, yabyaranye n’umukunzi we Jada Wallace.
Aya makuru yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangazwa mu buryo bworoheje, binyuze mu butumwa bwatanzwe na Wallace ku Instagram ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata.
Kuri Instagaram yashyizeho amafoto atatu ari mu ibara ry’umukara n’umweru agaragaza ko ari kugise. Amafoto ababiri ya mbere yagargazaga ari ari kwitegura kubyara, mu gihe iyanyuma yagaragaje ateruye umwana ari kumwonsa.
Yanditse amagambo magufi ariko nanone afite uburemere n’amarangamutima agira ati: “Urukundo rutarondereka,” ububutumwa garagazaga ibyishomo byo kwakira umwana wari uvutse.
Mu bitekerezo (comments), Chris Brown yashyizemo ikimenyetso gifitanye isano n’inyenyeri ya Taurus, ibintu byahise byemezwa ko umwana yamaze kuvuka. Abyahise bigare ku bafana, batangira kubifuriza ibyiza no konkwa, ndetse n’umuryango wa Brown wifatanya na bo mu byishimo.
Ivuka ry’uyu mwana kwabaye mu gihe Chris Brown ari mu myiteguro y’urugendo rw’ibitaramo azakorana na Usher, iki gitaramo kiswe The R&B Tour, uru ruzinduko ruzatangira muri Kamena rusoze mu Ukuboza 2026, rukazabera mu mijyi irenga 30 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo izina ry’uyu mwana w’umuhungu ritaratangazwa, umuryango wa Chri Brown uri mu byishimo byinshi. Uyu mwana avutse yiyongera ku bandi bana batatu Chris Brown yari rabyaye.
Muri abo bana harimo abakobwa babiri aribo Royalty Brown wa wavutse mu 2014 na Symphani Brown wavutse mu 2022, n’umuhundu Aeko Catori Brown wavutse mu 2019, ndetse n’uyu w’umuhungu wavutse bakaba bane.









