• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Burundi: Inkuru y’umupolisi wakatiwe amezi 600 yatunguye benshi

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 11, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Inkuru idasanzwe yaturutse mu Burundi, y’umupolisi wakatiwe igifungo gishobora kugera ku myaka 500, iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu karere.

Abantu benshi bagaragaje gutungurwa n’uko urukiko rw’i Mwaro rwemeje ko umupolisi Osias Irankunda ashobora gufungwa amezi 6,000 (imyaka 500) mu gihe yaba ananiwe kwishyura indishyi z’akababaro zingana na FBU miliyoni 100.

Uko byagenze kugeza ku rupfu rwa “Gasazi”

Urukiko rwahamije ko Osias Irankunda yagize uruhare mu rupfu rwa Nestor Nininahazwe, wari uzwi ku izina rya Gasazi, wari umumotari uzwi mu gace yakoreragamo.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro rya Pasika ku wa 4 Mata 2026. Uyu mupolisi wari usanzwe acunga umutekano kuri Paruwasi ya Kibungere muri Komine Nyabihanga, ngo yasanze nyakwigendera ku kabari aho yari ari kunywera.

Bivugwa ko yamusabye kumusomya ku icupa ry’inzoga yari afite, ariko undi arabyanga. Ibyo byaje kuvamo amakimbirane arangira Irankunda amurashe, ahita apfa.

Nyuma y’icyo gikorwa, Irankunda yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gitega mu gihe iperereza ryakorwaga, mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha.

Polisi ivuga ko ibyaha bikorwa ku giti cy’umuntu

Si ubwa mbere mu Burundi humvikanye inkuru zivugwamo bamwe mu bapolisi bakekwaho imyitwarire mibi.

Muri iki cyumweru kandi, Polisi y’u Burundi yatangaje ko hari abapolisi batandatu bakurikiranyweho kwiba umuturage amafaranga agera kuri miliyoni 15 z’amarundi.

Uwo muturage bivugwa ko bamusanze iwe bakamushimuta, bakamusaba miliyoni 20 kugira ngo bamurekure. Nyuma yo gusaba ubufasha inshuti n’abavandimwe, yaje kubona miliyoni 15 ari zo yabahaye, baramurekura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko abo bapolisi bakoze ibyo byaha ku giti cyabo, ashimangira ko nta rwego rwabatumye kandi ko bagomba kubihanirwa n’amategeko.

Previous Post

“Ngarukanye indirimbo nshya nise Tempting kandi izabanyura” Ykee Benda

Next Post

Kwibuka32: Rumaga asaba urubyiruko gukoresha ubuhanzi mu kubaka ubumwe

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Kwibuka32: Rumaga asaba urubyiruko gukoresha ubuhanzi mu kubaka ubumwe

Kwibuka32: Rumaga asaba urubyiruko gukoresha ubuhanzi mu kubaka ubumwe

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

Filime ‘Ben’Imana’ igiye guhagararira u Rwanda muri Cannes Film Festival 2026

Filime ‘Ben’Imana’ igiye guhagararira u Rwanda muri Cannes Film Festival 2026

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.