Jowy landa yatangaje ko agiye gutangira icyiciro gishya mu muziki, yiyemeje kurekera gukora indirimbo zirimo amagambo y’ubusambanyi ndetse no gukora amashusho atamuhesha icyubahiro.
Mu kiganiro yagiranye na Mr Henrie kuri NRG Ignition, Jowy yasubije abibazaga uburyo yandikagamo amagambo y’indirimbo ze. Nubwo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kandi ziryoheye amatwi (zifite amagambo meza), hari abajyaga abagiye bagaragaza ko ubutumwa buzikubiyemo bwamamaza ubusambanyi gusa.
Akomeza ahishura ko yakuriye inama yagiye agirwa na bamwe mu bamuba hafi. Ati: “Hari abanyegereye banyumvisha ko bene uwo muziki ari wo ukundwa cyane n’aabakunzi b’umuziki muri Uganda, bityo abaribyo nanjye nkurikiza.”
Yagize ati: “Sinzongera gukora bene uwo umuziki kuko abakunzi banjye benshi ubu bakunda indirimbo nziza zitarimo amagambo y’ubusambanyi.”
Jowy Landa yakomeje avuga ko ku ruhande rw’amafaranga, izo ndirimbo zigeze kumwinjiriza cyane, ndetse avuga ko no mubiramo abafana be bakunze cyane izo ndirimbo kubera uburyo zibashimisha.
Yasoje agira ati: “Uyu mwaka tumaze gushyira hanze indirimbo nziza kandi abantu barazikunze. Nzakome gukora indirimbo nziza kandi nkururemo gukoresha amagambo atari meza .”
Uyu muhanzikazi avuga ko uburyo yakoreshaga mbere bwari burumo ikosa, ashimangira ko ubu agiye kwibanda ku muziki usukuye, uhuye n’icyerekezo cy’abamukurikira ndetse n’ishusho yifuza kwihesha.









