Jada Pinkett Smith yagarutse ku mpaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambuga, aho abakoresha imbuga bagaruka kumubano we n’undi mugabo atari Will Smith, avuga ko afite impamvu yamuteye kubikora.
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kubishyira ku mugaragaro bitari impanuka, ahubwo ko yari agamije kurinda umuryango we no gukomeza kuba inyangamugayo mu bana be, nubwo avuga ko byamuteye igututu mu ruhame.
Yagize ati: “Birashoboka ko nari kubigira ibanga nti bizamenyekane, ariko sinifuza ko mu muryango wanjye habamo amabanga. Hari ighe umuntu afata icyemezo cyo kureka ibyishomo bye kugira ngo abashe kurinda abo akunda.”
Jada Pinkett yakomeja avuga ko uwo mubano wabayeho mu gihe yari yatandukanye byagatenyo n’umugabo we Will Smith, cyane ko mu 2016 yari yirigeze gutangaza ko basigaye baba mu buzima butandukanye, nubwo bakunda kugaragara bari kumwe mu ruhame.
Aba bombi bavuga ko basigaye babana bisanzwe (ubufatanye bw’ubuzima – life partnership), uku kubana bisanzwe ahanini gushingiye mu kwiteza imbere no gufatanya aho kubana nk’abashakanye.
Umubano w’abambo kuva wagiye uragwamo ibibazo bitandukanye. Bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 1990 ubwo Jada yari agiye kugerageza amahirwe yo gukina muri filime yitwa The Fresh Prince of Bel-Air. Nubwo atabashishe kuyikanamo, aho ni ho hatangiriye umubano wabo. Bashyingiranywe mu 1997, baza kubyarana Jaden na Willow, ndetse banakomeza umwuga wabo.
Jada na WIll bagiye bagaragaza ko umubano wabo urimo ibibazo byihariye. Jada yaje gutangaza ko atigeze yifuza gushyingirwa, ndetse yumvaga abihatirizwa, ariko akomeza gushyira imbaraga mu kubaka urugo rwabo. Uko imyaka yagiye ishira, umubano wabo waje guhinduka.
Muri 2016, nibwo kutumvika kw’aba bombi kwafashe indi ntera, n’uko bafata icyemezo cyo gutanduka mu ibanga nyuma y’imyaka myinshi babana batumvikana neza. Muri ibyo bihe ni bwo Jada yaje kwinjira mu mubano yaje kwita “entanglement”
Nubwo bamaze imyaka myinshi tumvikana ndetse bakaba mu buzima butandukanye. ariko ntibigeze batandukana byemewe n’amategeko.








