Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi Dokta Brain yatangaje ko Gloria Bugie ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko ukomeye muri Uganda, nubwo ahura n’imbogamizi ziterwa n’uburyo amenyekanisha no kwamamaza umuziki we.
Mu myaka mike amaze mu muziki, Gloria Bugie yahuye n’intambara y’inkundura n’ibitekerezo bitandukanye nyuma y’uko amashusho ye yambaye ubusa ashyizwe hanze mu 2024, bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Hari abataratize kumushinja ko ari we bigizemo uruhare agamije gukurura abagabo (attention) no kwamamaza umuziki we, ariko we yabihakanye, avuga ko byakozwe n’umukunzi we wari umufitiye ishyari. Nubwo yisobanuye, ariko yakomeje kunengwa cyane bitewe n’ayo mashusho.
Ndetse n’ibitaramo bye bikunze kurangwa n’imyitwarire idahwitse, bityo bigakurura impaka zitandukanye, aho rimwe na rimwe bituma abantu batita ku mpano ye y’umuziki.
Dokta Brain we avuga ko Gloria Bugie adahabwa agaciro (underrated), cyane ko amufata nk’umwe mu bahanzi bafite umwihariko bitewe n’ijwi rye n’injyana y’umuziki we.
Yongeyeho ko nubwo Bugie ashobora kuba akoresha umubiriwe n’amashusho amugaragaza mu buryo butaribwo mu kumenyekanisha ibikorwa bye, avuga ko urwango yerekwa ku mbuga nkoranyambaga bitagakwiye kandi ko birenze urugero.
Yagize ati: “Uru rwango Gloria Bugie yerekwa ku mbuga nkoranyambaga rurakabije kandi ntashingi ririmo. Nta gushidikanya ko ari umwe mu bahanzi bafite umwihariko muri Uganda. Cyane ko azi neza uko yakoresha ibyo afite byose mu kwamamaza umuziki we.”








