Umuhanzi Vinka yavuze ku bahanzi b’abagore batatu bamugizeho ingaruka zikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko bamwigishije byinshi ku buhanga, kwihangana no gukomeza imbere.
Ku mwanya wa mbere yashyize Iryn Namubiru, ashimira ijwi rye rikomeye n’ubuhanga bwo kuririmba. Yagize ati: Iryn ni umuhanzi ufite ijwi ridasanzwe kandi aririmba neza cyane.
Yanavuze ko yasomye igitabo cye My Mother Knows: My Journey to Healing kikamwigisha isomo rikomeye ku buzima no gukira ibikomere.
Vinka yavuze kandi ko Iryn Namubiru ari urugero rw’umuntu wanyuze mu bibazo by’ubuzima ariko akabasha gukomeza akagera ku ntsinzi.
Yongeyeho Cindy Sanyu, avuga ko amukunda kuva akiri ku ishuri. Yibukije ko yigeze kuririmba indirimbo ye ubwo basurwaga n’abahanzi Vamposs na Keko, ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Undi mu bamufasha ni Sheebah Karungi, aho Vinka avuga ko amukunda ku bw’imbaraga ze n’inkuru ye y’ubuzima. Yagize ati: Sheebah yanyuze mu buzima butoroshye ariko arakomeza, ubu ni umuhanzi ukomeye, ufite inzu ye n’ubuzima bwiza.
Vinka avuga ko aba bagore batatu bamufasha kubona ko uretse impano, kwihangana, imbaraga n’ukuri ari byo bituma umuntu agera ku ntsinzi.







