Abakinnyi ba Mukura Victory Sport bahagaritse imyitozo ndetse bavuga ko badashobora no gukina umukino uzabahuza na Police FC ku wa Gatatu, kubera impungenge z’umutekano wabo nyuma y’ibyabaye mu mukino uheruka.
Ibi byabaye nyuma y’umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, kuri Stade Kamena, aho Mukura yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino wagaragayemo impaka zikomeye ku mikorere y’abasifuzi.
Muri uwo mukino, myugariro wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux, yakubiswe n’umusifuzi wungirije Nsengiyumva Jean Paul, ibintu byateje umwuka mubi mu kibuga.
Mukura VS yahise itanga ikirego muri FERWAFA, ivuga ko hari n’ibyemezo byasifuwe harimo penaliti ebyiri batemeranyaho.
Nyuma y’ibi byose, abakinnyi ngo bahise bamenyesha ubuyobozi ko badashaka gukora imyitozo kuko bumva umutekano wabo utizewe.
Bavuga ko ibyabaye bishobora kubashyira mu kaga mu mikino iri imbere.
Umwe mu bagize ikipe yagize ati: “Abakinnyi bari babivuze ko badakora imyitozo. No ku mukino ukurikira hari impungenge. Iyo umuntu akubiswe kuriya mu kibuga, ntawamenya ibishobora kuba ejo.”
Ubuyobozi bwa Mukura VS bwemeje ko imyitozo itakozwe, buvuga ko bugiye kuganira n’abakinnyi ndetse bugategereza igisubizo cya FERWAFA ku kirego cyatanzwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi kipe, Musoni Protais, yavuze ko bakomeje gukurikirana ikibazo. Ati: “Tugiye kuganira n’abakinnyi. Twatanze ikirego kandi turacyategereje igisubizo cya FERWAFA.”
Ibi bibaye mu gihe Mukura VS igomba kwakira Police FC mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona kuri Stade Kamena, ariko hakaba hakiri ukutizerana hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi ku bijyanye no gukomeza amarushanwa.
Muri rusange, umukino wahuje Mukura na Rutsiro FC warangiye Rutsiro itsinze 2-1, mu mukino waranzwe n’impaka, amakarita atukura ndetse n’ihagarikwa ry’umutoza wa Mukura. FERWAFA ntiragira icyo ivuga ku byabaye, mu gihe impande zirebwa zikomeje gutegereza umwanzuro.









