Mu gihe isi iri kugenda irushaho gukoresha ikoranabuhanga, umuhanzi Christopher Meneza yagaragaje ko na Kiliziya Gatorika mu Rwanda ikwiye kugendana n’izo mpinduka, igashyiraha uburyo bugezweho bwo korohereza abakristu.
Ibi yabigarutseho ku wa 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro “Catholic Influencers Connect” cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bitekerezo bye, yasabye ko hashyirwaho urubuga rwa internet rumeze nk’Irembo, rushobora gufasha abakristu kubona serivisi zitandukanye bidasabye kujya kuri paruwasi.
Yagize ati: “Hakwiye kubaho ‘Portal’ ituma umuntu ahobora kwandikisha umwana mu masakaramentu atagombereye kuva mu rugo, ndetse bikanamufasha kumenya imyanya isigaye cyangwa akabona serivisi zose bitamusabye kujya kubaza mu biro bya paruwasi.”
Yagaragaje ko ibi byafasha cyane abatuye kure n’abafite gahunda nyinshi, bityo Kiliziya ikarushaho kwegera abayigana mu buryo bujyanye n’igihe.
Si ibyo gusa, kuko yanagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa cyane mu gutangaza gahunda za buri munsi za Kiliziya, kugira ngo amakuru agere ku bayoboke mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Ku rundi ruhande, Christopher yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rujya mu yandi matorero, ashimangira ko imwe mu mpamvu ari ukubura uburyo bubanyura bwo kuramya no guhimbaza Imana muri Kiliziya.
Yagize ati: “Hakwiye kubaho igihe cyo guhimbaza Imana mu buryo burushijeho gukurura urubyiruko, kuko umuziki ugera ku mutima, cyane iyo uhuye n’ubutumwa bwa Liturujiya.”
Yanavuze ko umuziki wa Kiliziya ukwiye kunozwa no guhabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru bya Kiliziya, kugira ngo ube igikoresho gikomeye cyo kwegereza abakristu ubutumwa biciye muri izo ndirimbo za Kiliziya.
Yongeyeho ko hari n’ikibazo cy’amajwi mu nsengero zimwe, asaba ko hajyaho uburyo bugezweho bwo kunoza ‘sound system’, kugira ngo ubutumwa butangirwa muri misa bugere ku bayitabiye neza.
Ibi bitekerezo bya Christopher bije mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje gutekereza ku cyerekezo cyayo mu bihe by’ikoranabuhanga, aho abayigana by’umwihariko urubyiruko, bagaragaza ko hakenewe impinduka zijyanye n’igihe kugira ngo irusheho kubegera no kubitaho.









