Shakib Chama yatangaje ko urugo rwe ruri guhura n’ibitutsi byinshi kandi bibi bituruka ku nshuti z’umugore we, Zari Hassan.
Shakib na Zari bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu Ukwakira 2023, kandi nubwo bagiye bahura n’ibibazo bimwe na bimwe, bakomeje kubaka urugo rwabo kandi neza.
Icyakora, nk’uko Shakib abivuga, hari abakomeje ku banenga ndetse na babatuka benshi muri abo harimo n’inshuti z’umugore we, bamwe muri abo bifuza ko urugo rwabo rusenyuka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shakib yavuze ko nubwo ibyo byose bimutesha umutwe, urugo rwabo rukomeje gukomera kandi bitazarekera keretse igihe Imana izabibahitiramo.
Yagize ati: “Inshuti z’umugore wanjye zirwanya urugo rwacu. Hari bamwe mu nshuti ze batunenga cyane ndetse banadutuka, ariko ndababwira ko tutazarekana keretse Imana yabahuje izabishakira.”
Yasoje asaba gusebya urugo rwe bagerageza kurusenya no kwagiza umubano afitanye n’umugore we kurekera aho, cyane ko bitabakundira ku Imana yabahuje itabyemera.







