Umunyamakuru yajyanywe mu bitaro afite ibikomere, ni nyuma y’uko imodoka ya gereza yari twaye uwakekagwaho icyaha cy’ubwicanye, Christopher Okello Omyuma, igonze itsinda ry’abanyamakuru hafi y’urukiko I Ggaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikigo cya Ggaba Community Church, kiri gukoreshwa by’agateganyo nk’urukiko ruburani shirizwamo urubanza rw’ubwicanyi bwakorewe abana biga mu mashuri y’ncuke.
Nk’uko amakuru dukesha mbu.ug abivuga, iyo modoka yari iri gusubira inyuma yerekeza k’urukiko, ariko mu buryo butunguranye ibira feri, n’iko ku gonga iryo tsinda ry’abanyamakuru n’abafotora bari baje gukurikirana isomwa ry’urwo rubanza.
Muri urwo rujijo rw’ibura rwa feri, umwe mu banyamakuru witwa Ronald Mukhwana ukorera PL ON Tv yagozwe n’iyo modoka ndetse imunyuraho.
Ababibonye bavuze ko byari biteye ubwoba cyane, aho iyo modoka ngo yamunyuze hejuru ku bw’amahirwe ntiyapfa, ibintu byari biteye ubwoba n’ihungabana.
Mukhwana akimara kugongwa n’iyo modoka yahise ajyanwa kwa muganga byihuse kugirango yitabweho n’abaganga, Polisi ivuga ko ari kwitabwaho mu bitaro bya Mulago.







