Dre Cali yatanga ubutumwa busa n’ubudasobanutse neza ariko nanone bamwe mu bamukurikira bakeka ko ubwo butumwa bwari bugenewe uwahoze ari umuyobozi we muri Mpaka Records, Ykee Benda, agaragaza ko adateganya kongera gukorana na we.
Dre Cali mu minsi yashije nibwo yasoje amasomo ye muri Canada, Abinyujije kuri TikTok, yasangije abamukurikira ifoto ye, ayiherekeresha amagambo agira ati: “ Niyo naba ndi gifpa sina kongera gukorana na we.”
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Ykee Benda atangaje ko nawe dashobora kongera gukorana na Dre Cali, nubwo avuga ko ari umwe mu bantu bamufashije kuzamura umuziki we igihe yari muri Uganda.
Mu kiganiro yagiriye kuri NOW Media Ug, Ykee Benda yavuze ko byaba “bidashoboka” kongera gukorana na Dre Cali nyuma y’uko yivanye muri label.
Bivugwa ko Dre Cali yavuye muri Uganda yerekeza muri Canada agiye gushaka imikoranire mishya kandi agifitanye amasezerano na Mpaka Records, ibintu Ykee yavuze ko byamubabaje cyane.
gushaka amahirwe mashya akiri mu masezerano na Mpaka Records, ibintu Ykee yavuze ko byamubabaje cyane.
Yagize ati: “Namubabariye mbere y’uko atekereza no kubinsaba, iryo ni ryo tandukaniro ry’umuntu ushishoza n’udashishozi ni uburyo yitwara mu bibazo.”
Yongeyeho ko kubahana no gukorana kinyamwuga ari ingenzi cyane igihe umuhanzi atandukanye n’abamufashaga cyangwa label yamufashanga.








