Sophie Elise, umunyamakuru kuri televiziyo ndetse akaba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Norvège, yavuze ko yicuza icyemezo yafashe cyo kongeresha ikibuno akoresheje uburyo bwa silicone.
Uyu mukobwa yavuze ko yabazwe afite imyaka 20 nyuma yo kubona ko ananutse cyane. Yagiye kubikoresha muri Turkey, aho yakorewe uburyo bwo kongera ikibuno hakoreshejwe ibinure bikurwa ku mubiri bikimurirwa ku kibuno.

Mu gihe yabanje kunyurwa n’ibyavuye muri icyo gikorwa, nyuma yaje gutangira guhura n’ibibazo byo kunengwa n’abantu benshi bamukurikira. Bamubwiraga ko ikibuno cye kitajyanye n’umubiri we.
Sophie Elise yavuze ko icyo gihe yafashe icyemezo yihuse kandi atabanje kubitekerezaho bihagije. Ubu avuga ko amaze kubona ko yari afite imiterere y’umubiri mwiza ku buryo bw’umwimerere.
Nyuma y’imyaka itanu abazwe, ubu arifuza kugabanyirizwa ibyo yatewe ku kibuno kugira ngo yongere agaragare uko yahoze mbere.
Uyu mukobwa yavuze ko yamaze kubona umuganga uzamufasha muri icyo gikorwa, ndetse asobanura ko yahisemo gukorana n’inzobere zizewe aho kwizera abamamaza ibikorwa byo kubaga ku mbuga nkoranyambaga.
Abaganga batandukanye bakomeje kugaragaza impungenge ku kubaga hagamijwe kongera imiterere y’umubiri, cyane cyane ibikorwa bikorerwa hanze y’ibihugu by’abo bireba. Hari aho byagiye biteza ibibazo bikomeye by’ubuzima ndetse rimwe na rimwe bikaviramo bamwe urupfu.







