Kwamamaza umuziki nyarwanda bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko MTN Rwanda yongeye gutangiza irushanwa rya MTN Caller Tunez Awards 2026, rihuza abahanzi bakunzwe mu gihugu barimo The Ben, Bruce Melodie, Meddy, Chriss Eazy na Israel Mbonyi.
Aya marushanwa ashingiye ku mubare w’abakoresha Caller Tunez cyangwa Ring Back Tunes z’abahanzi ndetse n’amatora y’abakunzi babo. Umuhanzi uzahiga abandi azegukana miliyoni 12 Frw, uwa kabiri ahembwe miliyoni 5 Frw naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 3 Frw.
Si abahanzi gusa bari muri iri rushanwa kuko hanashyizwemo ibyiciro by’abanyarwenya n’abasizi, aho abazegukana imyanya ya mbere muri buri cyiciro bazahabwa miliyoni 2 Frw.
Abifuza gutora abazahiga abandi bazajya bakanda *193*2026*kode y’umuhanzi bashyigikiye#. MTN Rwanda yavuze ko aya marushanwa agamije guteza imbere umuziki nyarwanda no guha agaciro ibihangano bikunzwe n’abakoresha serivisi zayo.
Lil G, wabaye uwa mbere wegukanye ibi bihembo igihe byatangiraga, yashimiye MTN Rwanda kuba yarabigaruye nyuma y’igihe bitaba.
Ibihembo bya MTN Caller Tunez Awards 2026 bizatangwa tariki ya 1 Kanama 2026, mu gihe amatora azasozwa ku wa 25 Nyakanga 2026.








