Mu buryo Ruger atazi numwe mu bafashije umubyinnyi Dance Mamweta kungera ku ntsinzi nyuma y’imyaka itari mike amwandikira kuri Instagram ariko ntamusubize.
Mamweta yavuze ko yamaze imyaka igera kuri ine yohereza ubutumwa kuri Instagram asaba Ruger amahirwe yo gukorana na we, ariko ntabashe gusubinzwa.
Uyu mubyinnyi yavuze ko yahoraga yohereza kuri Instagram amashusho ye abyina ndetse kayaherekesha taga ya Ruger, yizeye ko umunsi mwe azabona impano ye.
Yagize ati: “Najyaga nohereza ibikorwa byanjye kuri Instagram nkanashyiraho taga yiwe ariko ntiyigeze asubiza. Nategereje imyaka ine yose nizeye ko azasubiza, ariko umunsi umwe nyuma yo kumwoherereza amwe mu mashusho yanjye, ndebye muri DM nsanga yasubije. Hari muri 2022, nyuma tuza guhana contacts.”
Mamweta yavuze ko kandi ibintu byahise bihinduka nyuma y’uko Ruger abonye amashusho ye abyina, ndetse ko baje gukora ubwo Ruger yajyaga gutaramira muri Uganda.
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambuga ari kumwe na we, ndetse ko Ruger yaje no kumutumira muri Kenya.
Ati: “Icyo gihe indirimbo ‘Girlfriend’ yari iri guca ibintu hirya no hino ku isi, iyo ni yo twambyinannye kuri stage. Ayo mashusho yahise akwirakwira cyane, najye mpita namamara gutyo.”
Mamweta yasoje avuga ko gukora n’umuhanzi ukomeye nka Ruger byamufashije kuzamura izina rye ndetse n’agaciro ke ku isoko karazamuka.
Ati: “Iyo abantu babonye ko wakoranye n’umuhanzi ukomeye nka Ruger ikindi yaranagutumiye , ntibongera gufata ibikorwa byawe nk’ibisanzwe. Icyubahiro n’agaciro baguhaga bihita byiyogera.








