Umuhanzikazi mushya uri kuzamuka mu muziki wa Uganda, Lady Champagne, yatangiye gukundwa cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ya Afrobeat yise “Webale Nnyo”.
Lady Champagne, amazina ye nyakuri akaba Jennifer Rennhak, yavukiye mu Budage. Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gukunda umuco wa Afurika.
Byatangiriye muri Afurika y’Epfo i Cape Town aho yari yagiye kwiga Icyongereza. Aho ni ho yahuriye n’inshuti zamumenyesheje umuco wa Afurika, umuziki ndetse n’imibereho yaho.
Ibyari amatsiko byaje kuvamo urukundo rukomeye. Nyuma yaho yahise yimukira i Kampala muri Uganda, aho yinjiye cyane mu muco wa Afrobeat n’imyidagaduro yaho.
Lady Champagne avuga ko Kampala yagize uruhare runini mu rugendo rwe rwa muzika. Yahakuye icyizere ndetse anahubakira injyana ye.
Indirimbo ye ya mbere “Webale Nnyo”, mu Luganda bisobanura “Murakoze Cyane”, itanga ubutumwa bwo gushimira no guha agaciro abantu badufasha mu buzima.
Iyi ndirimbo ihuza injyana nziza ya Afrobeat n’ubutumwa bwuje amarangamutima. Yanerekanye ijwi rye rituje ndetse n’uburyo bwe bwihariye mu muziki.
Abakunzi b’umuziki ku mbuga nkoranyambaga batangiye kuyivugaho cyane. Benshi bashimye uburyo uyu muhanzikazi yagaragaje gukunda umuco wa Uganda ndetse no guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Hari n’abashimye uburyo yakoresheje amagambo yo mu rurimi rw’iwabo muri Uganda, bavuga ko bigaragaza ko yubaha kandi akunda umuco nyafurika.
Amashusho y’iyi ndirimbo yamaze kujya hanze kuri YouTube, aho ari gukomeza kurebwa n’abakunzi ba Afrobeat batandukanye hirya no hino ku Isi.







