David Lutalo yagarutse ku nkuru itangaje yo mu buzima bwe, avuga uko yigeze kungambanirwa n’umuntu wamwangaga ashaka kumugirirana nabi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Youtube, lutalo yavuze ko hari umuntu wateguye umugambi wo kuryamana n’umugore wari waranduye virusi y’agakoko gatera SIDA (HIV), agamije ko na we ayandura.
Uyu muhanzi yavuze ko uwo mugambi utagezweho, ariko n’ubundi waje kuvamo ibihuha byamwangirije izina. Yasobanuye ko uwo mugore, nyuma yo kubona ko umugambi upfumbye, yatangiye kugenda avuga ko baryamanye.
Yagize ati: “Twanyuze muri byinshi. Uwo mukobwa amaze kubona ko bidashoboka kungeraho kandi ari gushyirwaho igitutu, ni ko kugenda avuga ko twaryamanye. Uwamutumye yatangiye kuvuga ko yanyanduje, kandi bizagaragara mu myaka iri imbere.”
Lutalo yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwarazwe n’imitego myinshi n’ibigeragezo bikomeye, avuga ko bitari byoroshye kwirinda abantu bari bafite imigambi mibi nk’iyo.
Yongeyeho ko indirimbo yamugize icyamamare Kapapala yayanditse atari mu rukundo rw’uwari we wese, agaragaza ko impano ye yo guhanga idashingira ku rukundo gusa.
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushaka umugore akiri muto ari cyo cyamufashije kwirinda ibibazo byinshi mu muziki.
Lutalo yasoje asobanura ko gushaka nyuma yo kwimukira i Kampala avuye mu cyaro cya Luweero byamufashije kwitara neza muri Kampala, gukomeza intego ze no kwirinda ibishobora kumushora mu ngeso mbi zo mu ruganda rw’inyidagaduro.








