• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Maro yashimiye Daddy Andre wamufashije kumenyekana mu muziki

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
April 27, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Maro yavuze ko Daddy Andre yamufashije kuzamura umuziki igihe yari mu ntangiriro, ati: “Ni we washyigikiye cyane mbere y’uko menyekanya.”

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu ba YouTuber, Maro yasobanuye uko urugendo rwe rwahuriranye na Daddy Andre mbere y’uko bombi bamenyekana.

Maro yavuze ko icyo gihe yari asanzwe akora umuziki ndetse anatunganya amashusho (video production), ibintu byatumye ahura na Andre binyuze ku muvandimwe we mukuru witwaga OJ.

Yavuze ko OJ yari umuhanga mu gutunganya amashusho, kandi icyo gihe namufashaga mugutunganya video. Ni muri ubwo buryo, Daddy Ndre yaje kumenya indirimbo za Maro, ahita azikunda cyane.

Yagize ati: “Nari mukuru muri bo, tujya guhura byanyuze ku muvandimwe we witwaga OJ wakoraga video, kandi nanjye icyo gihe ni byo nakoraga. Yajyaga afasha muri editing, Andre yumvise indirimbo yanjye arayikunda n’uko ayijyan ku mu-producer witwa Dre.”

Maro yakomeje avuga ko uwo mu-producer yongeye gutunganya iyo ndirimbo, ayihindurira beat, asaba Daddy Andre kuza kuyinyumvisha.

Ati: “Dre yakoze remix ya beat, abwira Andre ngo aze anyumvishe hanyuma nsubiremo iyo ndirimbo gendeye kuri iyo beat. Andre ni we watumye mbona breakthrough.”

Iyo ndirimbo ni Tonelaga, Maro yaje gusubiramo afatanyije n’inshuti ze barimo Empress, ibintu byahinduye cyane urugendo rwe mu muziki.

Yavuze ko nyuma yo kuyisubiramo, indirimbo yakunzwe cyane ku rwego rwo hejuru. Ati: “Twayisubiyemo, irakundwa cyane, ikwira hose.”

Maro ashimangira ko urukundo Daddy Andre yagiriye iyo ndirimbo ndetse n’imbaraga yashyizeho kugira ngo igere ku mu-producer ko ari byo byagize uruhare runini mu kumenyekana, ashimangira ko iyo atamufasha, aba ataramutse vuba nk’uko byagenze.

Previous Post

DC Clement mu marira imbere y’urukiko: yasabye kurekurwa by’agateganyo

Next Post

David Lutalo yahishuye ko hari abashatse kumwanduza VIH

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
David Lutalo yahishuye ko hari abashatse kumwanduza VIH

David Lutalo yahishuye ko hari abashatse kumwanduza VIH

“Na n’ubu sindumva icyantandukanyije na Nandor Love” – Jowy Landa

“Na n’ubu sindumva icyantandukanyije na Nandor Love” - Jowy Landa

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.