• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye: Inkuru ushobora kuba utari uzi kuri we

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 11, 2026
Reading Time: 1 min read
A A


Uyu munsi imyaka 45 irashize icyamamare cya reggae Bob Marley cyitabye Imana, ariko amateka n’umuziki we biracyakora ku mitima ya benshi ku isi.

Nubwo Bob Marley azwi cyane kubera indirimbo ze zakunzwe nka “One Love” na “No Woman, No Cry”, hari byinshi abantu benshi batazi ku buzima bwe mbere no mu gihe yari amaze kuba icyamamare muri reggae.

Bob Marley yafashije reggae kwamamara mu Buyapani

Mu 1975, Bob Marley yasuye u Buyapani aho yahuriye n’umucuranzi w’ingoma Masahito “Pecker” Hashida. Uwo mubano watumye bakorana kuri album ebyiri zikomeye zirimo Pecker Power na Instant Rasta, zagize uruhare rukomeye mu gukundisha reggae Abayapani.

Ni na ho havuye injyana yiswe J-Reggae, ivanga reggae yo muri Jamaica n’imiziki y’Abayapani. Kugeza n’ubu, reggae iracyakunzwe cyane mu Buyapani ndetse hakaba n’amaserukiramuco ayihariye aba buri mwaka.

Yahawe umudari w’amahoro wa ONU

Mu 1978, Bob Marley yahawe umudari w’amahoro wa ONU kubera uruhare rwe mu guharanira amahoro muri Jamaica yari iri mu bibazo bya politiki n’urugomo.

Icyo gihe yari yakoze igitaramo cyiswe One Love Peace Concert, aho yahuje abanyapolitiki babiri bari bamaze igihe badacana uwaka, bagasuhuzanya imbere y’imbaga y’abantu.

 Iki gikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gushaka amahoro muri Jamaica.

Yigeze gusoma imirongo yo mu biganza

Mbere yo kuba icyamamare mu muziki, Bob Marley yari azwi iwabo muri St Ann muri Jamaica nk’umuntu usoma imirongo yo mu biganza akabwira abantu iby’ejo hazaza habo.

Abamwegereye bavuga ko hari byinshi yavugaga byabaga impamo, ibintu byatumaga bamwe bamufata nk’umuntu udasanzwe.

 Gusa nyuma yaje kubireka kubera imyemerere y’idini rya Rastafari yari abarizwamo.

Yigeze gukora mu ruganda rwa Chrysler

Mu myaka ya mbere ataramenyekana mu muziki, Bob Marley yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoraga mu ruganda rwa Chrysler muri Delaware.

Yakoranaga amasaha y’ijoro aterura imizigo ndetse ateranya imodoka. Bamwe mu nshuti ze bavuga ko ako kazi ari ko kamuhaye igitekerezo cy’indirimbo “Night Shift” yaje gusohora nyuma.

Nubwo Bob Marley yapfuye ku wa 11 Gicurasi 1981 afite imyaka 36 gusa, umuziki we, ubutumwa bwe n’amateka ye bikomeje kubaho no gukundwa n’abatari bake hirya no hino ku isi.

Previous Post

Imigati 500 ku ikanzu yaciye ibintu muri AMVCA

Next Post

Miley Cyrus agiye kwandikwa mu mateka ya Hollywood Walk of Fame

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Miley Cyrus agiye kwandikwa mu mateka ya Hollywood Walk of Fame

Miley Cyrus agiye kwandikwa mu mateka ya Hollywood Walk of Fame

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

Dance Mamweeta agiye guhuriza abakunzi b’imbyino

Dance Mamweeta agiye guhuriza abakunzi b’imbyino

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.