Miley Cyrus agiye guhabwa inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame mu muhango uteganyijwe ku wa 22 Gicurasi 2026 i Los Angeles, ibintu bimushyira mu mateka y’abahanzi bageze kuri uru rwego rwo hejuru mu myidagaduro ya Hollywood.
Uyu muhango uzabera kuri Hollywood Walk of Fame, aho Miley Cyrus azashyirwa mu nyenyeri ya 2,845, igiye kubakwa kuri Hollywood Boulevard nimero 7011.
Abategura iki gikorwa bavuga ko ari icyubahiro gikomeye ku rugendo rwe rw’imyaka irenga 20 mu muziki n’imyidagaduro.
Miley Cyrus, watangiye kumenyekana akiri muto, yagaragaye nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya pop music.
Indirimbo ze nka Flowers na Wrecking Ball zamugejeje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, zimuhesha n’ibihembo bikomeye bya Grammy Awards, birimo icya Record of the Year.
Mu bandi biteganyijwe ko bazitabira uyu muhango harimo Anya Taylor-Joy ndetse na Donatella Versace, bazatanga ubutumwa bwo kumushimira ku rugendo rwe.
Umunyamakuru Ellen K ni we uzayobora ibirori, na we ubwe yigeze guhabwa inyenyeri kuri uru rubuga mu 2012.
Ushinzwe Hollywood Walk of Fame, Ana Martinez, yavuze ko Miley akwiye iki cyubahiro kubera uruhare rwe mu guhindura isura y’umuziki no kuba icyitegererezo ku rubyiruko.
Yavuze ko uburyo atinyuka guhanga udushya bwatumye akundwa ku rwego mpuzamahanga.
Uretse umuziki, Miley Cyrus yanakoze muri filime, kwamamaza ibigo bikomeye nka Gucci, Dolce & Gabbana na Maison Margiela, ndetse anashinga umuryango Happy Hippie Foundation uharanira uburenganzira bw’urubyiruko rwa LGBTQ+.
Iyi nyenyeri nshya imushyira mu rutonde rw’ibyamamare byanditse amateka kuri Hollywood Walk of Fame, ikindi kimenyetso cy’uko urugendo rwe mu myidagaduro rukomeje kugira ingaruka ku isi yose.







