Abakunzi b’imbyino n’umuco wo kwidagadura muri Kampala bari kwitegura kimwe mu bikorwa bikomeye by’urubyiruko bizaba muri uku kwezi kwa Gicurasi, aho gahunda yiswe “Own The Floor Dance Camp 2026” igiye kongera kubera muri uyu mujyi.
Iyi gahunda yashinzwe n’umubyinnyi ukunzwe cyane muri Uganda DanceMamweeta, ikaba igamije guhuriza hamwe abanyempano mu mbyino, abakora ibikorwa by’ubugeni, abahanzi ndetse n’abakunda umuco wo mu mijyi binyuze mu kubyina, gukora, umuziki no kwigaragaza.
Iki gikorwa kizaba ku wa 15 no ku wa 16 Gicurasi 2026 muri Motiv Uganda ku muhanda wa Old Port Bell Road.
Biteganyijwe ko buri munsi ibikorwa bizajya bitangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa mbiri z’ijoro.
Abategura iki gikorwa bavuga ko Own The Floor Dance Camp atari ibirori bisanzwe byo kubyina gusa, ahubwo ari ihuriro rigamije gufasha urubyiruko kwigirira icyizere, kubaka umuryango mugari w’abanyempano, guteza imbere ubuhanzi no kubona uburyo bwo kumenyekana binyuze mu mbyino n’imyidagaduro.
IMPAMVU NYAMUKURU Y”IRI HURIRO
Iyi gahunda yibanda ku mbyino nyafurika n’izigezweho zo mu mijyi, ikaba inatanga umwanya ku rubyiruko wo kwitoza, guhura n’abandi bafite impano nk’izo, gukorana no kwerekana ibyo bashoboye mu buryo butanga imbaraga n’ishyaka.
Uyu mwaka, abazitabira bazigishwa kandi banataramirwe n’ababyinnyi, aba-Choreographer, aba-DJ n’abahanzi batandukanye barimo Treee, Emma Kendrick, Bgirl Joan, Bobby Beats, Fleekers UG, Cohen Mayani, Miss Tee, Syrosoff, Afro Prince, Abaddie_Gyal ndetse n’abandi benshi bafite uruhare mu guteza imbere umuco wo kubyina no kwidagadura muri Uganda.
Mu gihe umuco wo kubyina ukomeje kugira uruhare runini mu myidagaduro, mu tubyiniro two mu ijoro, kuri TikTok ndetse no muri video z’indirimbo ku rwego mpuzamahanga, Own The Floor Dance Camp 2026 ije nk’umwanya mwiza wo kugaragaza impano z’urubyiruko rwa Uganda.
Abategura iki gikorwa bavuga ko intego nyamukuru ari ugufasha ababyinnyi kubona urubuga rwo kwigaragaza, kongera ubumenyi bwabo no guhura n’abandi bafite intego n’inzozi nk’izabo.
Amatike yamaze gushyirwa ku isoko aho itike y’umunsi umwe igura amafaranga ibihumbi 20 bya Uganda (UGX 20,000), mu gihe itike y’iminsi ibiri yose igura ibihumbi 40 bya Uganda (UGX 40,000).
Iki gikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa Black Culture Academy Uganda na DanceMamweeta, gifashwa kandi n’abafatanyabikorwa barimo Talent Africa Group, NRG Radio Uganda 106.5, Motiv Uganda, Tusker Lite, GZ Pictures, Trroy Studios, Akiro na Vibe House.
Mu gihe abantu benshi muri Kampala no ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutegereza iki gikorwa, benshi bamaze kubona ko Own The Floor Dance Camp 2026 atari ibirori gusa, ahubwo ari umunsi mukuru wo kwizihiza impano, guhanga udushya, icyizere n’umuco w’urubyiruko.







