• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Amateka

Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, nyuma aza kubabazwa n’uko atazi inkomoko ye

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umubyeyi w’imyaka 32 witwa Umulisa Mariam yagarutse ku buzima bukomeye yanyuzemo kuva akiri uruhinja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko yatoraguwe mu mirambo ari uruhinja ruri konka ibere ry’umugore bikekwa ko ari nyina wari wamaze kwicwa, nyuma akurira mu buzima bw’ubupfubyi butamworoheye.

Yatoraguwe ari uruhinja mu mirambo

Umulisa Mariam yatoraguwe n’umugabo witwa Ndahigwa Jean de Dieu wari uri mu itsinda ry’abakorerabushake ba Croix Rouge bafashaga gushakisha ababa bagihumeka mu gihe cya Jenoside.

Ndahigwa yavuze ko mu kwezi kwa Kamena 1994, we na bagenzi be bageze ku kibuga cy’umupira cyari hafi ya Kiliziya ya Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, basanga ikirundo cy’imibiri y’abari bishwe.

Ati “Twageze aho dusanga akana k’uruhinja karyamye mu mirambo karimo konka ibere ry’umurambo. Natekereje ko ashobora kuba ari nyina kuko bigoye ko umwana yonka undi muntu badafitanye isano.”

Yahise aterura uwo mwana amujyana kumwitaho ku ishami rya Caritas ryakoreraga mu cyumba cyari muri Kiliziya ya Saint Paul.

Yamureze nk’umwana we bwite

Ndahigwa yavuze ko ari we wahaye uwo mwana amazina ya Umulisa Mariam kuko nta muntu wari uzi inkomoko ye cyangwa umuryango akomokamo. Gusa akeka ko ashobora kuba yari atuye mu bice bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside, bamwe mu bana bari bakuwe mu kaga bajyanywe kwitabwaho i Masaka. Mariam ngo yanze kujyana n’abandi kuko yakundaga cyane Ndahigwa wamurereye.

Yagize ati “Uyu mwana yarariraga cyane avuga ngo ‘papa’, ni bwo nahisemo kumugumana nkamurera.”

Uyu mugabo yamureze nk’umwana we bwite, amurihira amashuri kugeza ayarangije.

Yababajwe no kutamenya inkomoko ye

Nubwo Mariam yakuze abona urukundo rw’umubyeyi wamureze, avuga ko gukura atazi inkomoko ye byamubereye igikomere gikomeye.

Yagize ati nta muntu n’umwe azi wo mu muryango we cyangwa mu gisekuru cye, ibintu byagiye bimugiraho ingaruka mu buzima bwe.

Yanavuze ko mu rushako yahuye n’ibibazo, aho umugabo we yamubwiraga amagambo amukomeretsa umutima amwita igicucu kubera ko atazi aho akomoka.

Uyu mubyeyi kuri ubu wamaze kubaka urugo ndetse akibaruka, avuga ko nubwo yanyuze mu buzima bukomeye, akomeza gushima ubuzima yahawe n’umugabo wamurokoye akamurera nk’umwana we.

Previous Post

Kate Bashabe: “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe imitima imwe imenetse ntirakira”

Next Post

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye: Inkuru ushobora kuba utari uzi kuri we

Imyaka 45 ishize Bob Marley apfuye: Inkuru ushobora kuba utari uzi kuri we

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Uyu munsi imyaka 45 irashize icyamamare cya reggae Bob Marley cyitabye Imana, ariko amateka n’umuziki we biracyakora ku mitima ya...

#Kwibuka32: Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

#Kwibuka32: Abakinnyi b’Amavubi na FERWAFA bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango...

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwandakazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo warokotse Jenoside, Judence...

Next Post
Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo 'Agakanzu ka Murerwa

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.