• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Videwo ya TikTok yamushyize hanze, urugo ruhita rusenyuka

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 6, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gace ka Sicile mu Butaliyani, umugabo w’imyaka 42 yisanze mu bibazo bitari biteganyijwe, nyuma yo kugaragara mu mashusho yo kwamamaza resitora yashyizwe kuri TikTok atabizi, ari kumwe n’umugore utari uwe.

Iyi videwo yari igamije kwamamaza uburyohe n’imyidagaduro ya resitora, ariko ku mugabo wayigaragayemo, yahindutse intandaro yo gusenyuka kw’urugo rwe.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yari yabwiye umugore we ko yagiye gusangira n’abo bakorana. Icyakora, nyuma y’iminsi mike, umugore yaje kubona amashusho ya TikTok amugaragaza ari ku meza asangira n’undi mugore atazi.

Ntabwo bizwi niba ayo mashusho yarayabonye ku bw’impanuka cyangwa niba hari uwayamwoherereje, ariko icyabaye ni uko yahise amenya ko umugabo we yamubeshye.

Kumva ko yahemukiwe kandi bigakorerwa ku mugaragaro byatumye afata icyemezo cyo guhagarika kubana n’umugabo we nk’umugore n’umugabo.

Mu gihe uwo mugabo yamenyaga ko ayo mashusho yamugejeje mu bibazo byo mu muryango, yahise agana inkiko arega resitora yamufashe amashusho ikanayatangaza itabimusabye uburenganzira.

Yemeza ko ubuzima bwe bwite bwahungabanye, ndetse ko amashusho yamushyize mu ruhame mu buryo butari bukwiye, bigatuma ahura n’ingaruka zitari zikenewe mu rugo rwe.

Ubu ahagarariwe n’umuryango ‘Codacons’ uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Butaliyani, uri gusaba indishyi ku bw’ingaruka yagize, ndetse unateganya gutanga ikirego mu kigo gishinzwe kurengera amakuru bwite y’abantu.

Umuvugizi wa Codacons, Francesco Tanasi, yavuze ko bidakwiye ko ibigo bifata amashusho y’abakiliya batabiherewe uruhushya rugaragara, hanyuma bikayatangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Kwamamaza ntibikwiye kunyura hejuru y’ubuzima bwite bw’abantu. Hari igihe amashusho ashobora guteza ingaruka zikomeye kuruta uko babitekereza.”

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayifashe nk’isomo rikomeye ku bijyanye n’ubuzima bwite n’imikoreshereze ya TikTok mu kwamamaza.

Hari abavuze ko ikibazo atari amashusho, ahubwo ari imyitwarire y’umugabo ubwe. Abandi bo bagaragaje ko n’ubwo yaba yarakoze amakosa, gufatwa amashusho no gushyirwa ku karubanda atabizi na byo ari ikibazo gikomeye.

Iyi nkuru yagaragaje uko mu gihe cya TikTok n’imbuga nkoranyambaga, ubuzima bwite bushobora kujya ahagaragara mu kanya gato, kandi bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku mibanire yabo.

Ni inkuru yibutsa ko rimwe na rimwe, atari ibintu bikomeye bisenya urugo, ahubwo ari utuntu duto tudatekerejweho, ariko tukavamo ingaruka zikomeye.

Previous Post

 Izina ry’umwana ribaye intandaro yo gusenya urugo

Next Post

Grace Khan yisobanuye ku byamujyanye muri rehab

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Urubanza rwa DJ Toxxyk rwongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2,21...

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyarekuye DJ Toxxyk nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza impanuka yahitanye umupolisi wari...

Next Post
Grace Khan yisobanuye ku byamujyanye muri rehab

Grace Khan yisobanuye ku byamujyanye muri rehab

“Ibintu bimeze neza” – Kimenyi aracecekesha abavuga urugo rwe

“Ibintu bimeze neza” – Kimenyi aracecekesha abavuga urugo rwe

Princess Lover ategerejwe i Kigali ku munsi w’abakundana

Princess Lover ategerejwe i Kigali ku munsi w’abakundana

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.