• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, June 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

 Izina ry’umwana ribaye intandaro yo gusenya urugo

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
February 6, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, umugabo n’umugore bageze aho basaba gatanya, atari kubera ubukene, ubusambanyi cyangwa amakimbirane akomeye, ahubwo bitewe n’uko bananiwe kumvikana ku izina ry’umwana wabo w’umuhungu.

Uyu mwana ubu amaze umwaka urenga avutse, ariko kugeza n’ubu nta cyemezo cy’amavuko agira. Ntari ku rutonde rw’abana bahabwa inkingo, ntananditswe mu irangamimerere, byose bikaba byaratewe n’uko ababyeyi be badashobora kwemeranya ku izina rye.

Amakuru yageze mu rukiko rwo mu Karere ka Pudong New Area agaragaza ko aba bombi basezeranye mu 2023, maze mu mpera za 2024 bakagira amahirwe yo kwibaruka. Ariko ibyishimo byo kuba ababyeyi ntibyatinze, kuko bahise batangira guterana amagambo ku izina bagombaga kwita uwo mwana.

Buri mubyeyi yashakaga ko umwana yitirwa izina yifuza, ku buryo byageze aho umwe ajya ku bitaro wenyine ashaka kwandikisha izina rye, undi na we akagenda atabizi, agerageza gukora nk’ibyo. Gusa ntanumwe wemerewe, kuko amategeko asaba ko ababyeyi bombi babyumvikanaho.

Umucamanza waburanishaga uru rubanza yatangaje ko atari ubwa mbere ahuye n’amakimbirane mu bashakanye, ariko ko atari asanzwe abona urugo rushaka gusenyuka kubera izina ry’umwana.

Yagize ati: “Umwana arengeje umwaka avutse, ariko nta mwirondoro agira. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe no ku burenganzira bwe.”

Urukiko rwibukije ababyeyi ko icyemezo cy’amavuko ari ingenzi cyane ku mwana, kuko kimufasha kubona serivisi z’ubuzima, kwandikwa mu miryango no kugira umwirondoro wemewe n’amategeko. Rwanabibukije ko amakimbirane yabo adakwiye guhungabanya uburenganzira bw’umwana.

Mu rwego rwo kurengera uwo mwana, urukiko rwasohoye itangazo ryihariye risaba aba bombi kumvikana vuba kugira ngo umwana abone icyemezo cy’amavuko. Ariko na bwo ntibyahise bikemuka, kuko bahise batangira guterana amagambo ku ugomba kubika inyandiko z’umwimerere z’umwana.

Nyuma y’ingufu nyinshi zo kunga impande zombi, hafashwe icyemezo ko icyemezo cy’amavuko kizabanza kubikwa n’urukiko, nyuma kikazahabwa umubyeyi w’umugore kugira ngo akore ibiteganywa n’amategeko byo kwandikisha umwana.

Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho benshi bayifashe nk’akantu gake ariko gashobora gusenya urugo.

Bamwe bagize bati: “Abantu bananirwa kumvikana ku izina ry’umwana ntibakwiye kuba ababyeyi.”

Abandi bati: “Si izina riri ikibazo, ni ukutamenya gushyira imbere inyungu z’umwana.”

Iyi nkuru yibutsa benshi ko hari igihe amakimbirane afatwa nk’utuntu duto, ariko akavamo ingaruka zikomeye. Kunanirwa kumvikana ku kintu cyoroshye nk’izina, byageze aho bigira ingaruka ku buzima bw’umwana ndetse bikanashyira iherezo ku mubano w’ababyeyi be.

Ni inkuru ituma benshi bibaza niba koko hari ibintu bito bidashobora gusenya urugo.

Previous Post

Polisi iri gukora iperereza ku rupfu rwa TikToker Dianah Skys

Next Post

Videwo ya TikTok yamushyize hanze, urugo ruhita rusenyuka

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Urubanza rwa DJ Toxxyk rwongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2,21...

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyarekuye DJ Toxxyk nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza impanuka yahitanye umupolisi wari...

Next Post
Videwo ya TikTok yamushyize hanze, urugo ruhita rusenyuka

Videwo ya TikTok yamushyize hanze, urugo ruhita rusenyuka

Grace Khan yisobanuye ku byamujyanye muri rehab

Grace Khan yisobanuye ku byamujyanye muri rehab

“Ibintu bimeze neza” – Kimenyi aracecekesha abavuga urugo rwe

“Ibintu bimeze neza” – Kimenyi aracecekesha abavuga urugo rwe

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.