Irushanwa rya mbere rya Miss Universe Uganda 2026 ryatangijwe ku mugaragaro, ibintu bifatwa nk’ikorwa ry’amateka kuko Uganda yinjiye bwa mbere ku rubuga mpuzamahanga rwa Miss Universe ruzwi cyane ku isi.
Iki gikorwa cyatangijwe ku wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Mestil Hotel & Residences.
Joram Muzira Umuyobozi mukuru wa Miss Universe Uganda yavuze Itangizwa ry’iri rushanwa riratangiza urugendo rwa Uganda rugana ku rubyiniro mpuzamahanga rumwe mu zizwi cyane ku isi mu guteza imbere ubushobozi bw’abagore, ubuyobozi, umuco, imyambarire ndetse n’ubuvugizi ku bibazo bitandukanye.
Akomeza avuga ko Miss Universe Uganda igamije guhindura uburyo amarushanwa y’ubwiza asanzwe afatwa muri Uganda, hashyirwaho urubuga rutanga amahirwe ku bakobwa bafite intego, ubushobozi n’icyerekezo cyo kuba abahagarariye igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Ibi birenze amarushanwa y’ubwiza; ni igikorwa cy’amateka ku muco wa Uganda. Miss Universe Uganda ihagarariye ibihe bishya by’amahirwe, kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere abakobwa b’abanya-Uganda ndetse n’inganda z’ubuhanzi n’imideli.”
Urubuga rwa Miss Universe Uganda ruzaba kimwe mu bikorwa bikomeye bizafasha guteza imbere imyambarire, itangazamakuru, umuco, ubukerarugendo ndetse no kuzamura urubyiruko, rukanatanga amahirwe ku bakobwa ba Uganda yo guhatanira ikamba rya Miss Universe ku rwego rw’isi bwa mbere mu mateka y’iki gihugu.
Nyuma y’itangizwa ry’iri rushanwa, hagiye guhita hafungurwa kwiyandikisha ku bakobwa bo hirya no hino muri Uganda bashaka kwitabira iri rushanwa rya mbere.
Muri iki cyiciro, abaziyandikisha bazatanga dosiye zabo maze batangire urugendo rwo guhatanira kuzaba uhagararira Uganda ku rwego mpuzamahanga.
Abategura iri rushanwa bavuga ko bazibanda ku gushaka abakobwa bifitiye icyizere, ubwenge, intego nziza ndetse n’ubushobozi bwo guhagararira Uganda neza ku rwego mpuzamahanga.







