Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, agiye gutangira uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, ruzamara iminsi 10, aho ategerejwe mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane ufite abakirisitu benshi.
Uru rugendo rutangira kuri uyu wa Mbere muri Algeria mbere y’uko akomereza muri Cameroon ndetse n’ibindi bihugu birimo Angola na Equatorial Guinea.
Mu gihe cy’iminsi 10 azamara muri Afurika, Papa Léon XIV azasura imijyi 11 itandukanye, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rureshya na kilometero ibihumbi 18, mu ngendo z’indege zigera kuri 18.
Abayobozi ba Vatican bagaragaza ko uru ruzinduko rufite ubusobanuro bwihariye. Cardinal Michael Czerny yavuze ko intego ari ugufasha Isi kongera kureba ku ruhare n’agaciro Afurika ifite mu mibereho ya Kiliziya n’Isi muri rusange.
Afurika ni umwe mu migabane Kiliziya Gatolika irimo gukura cyane, aho abarenga 20% by’abakirisitu gatolika ku Isi batuye kuri uyu mugabane. Ibi bituma uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano wa Vatican n’ibihugu bya Afurika.
Mbere yo kuza muri Afurika, Papa Léon XIV yari amaze iminsi akora izindi ngendo mpuzamahanga zirimo izo yagiriye muri Turkey na Lebanon mu mpera za 2025, ndetse no muri Monaco mu Bufaransa muri Werurwe.
Uruzinduko rwe ruje rwiyongera ku zindi ngendo z’Abapapa basuye Afurika, aho kugeza ubu uru rugendo rubaye urwa 24 rukozwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika kuri uyu mugabane.
Biteganyijwe ko aho azagera hose azahura n’abakirisitu, abayobozi b’ibihugu ndetse anatangire ubutumwa bwibanda ku bumwe, amahoro n’iterambere rya Afurika.










