Umunyarwenyakazi Anne Kansiime yatangaje ko atishimira uko uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda rumufata, akaba yanenze inzego zitandukanye n’ibigo, aho yavuze ko basaha agaciro ibikorwa bye by’urwenya.
Mu kiganiro yagiranye na Cruz Exclusive kuri YouTube Channel, Kansiime yavuze ko nubwo yagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, dahabwa agaciro gakwiye nk’umunyarwenyakazi watanze umusanze mu myidagaduro, ndetse n’inzego zirimo nk’Urwego rw’igihugu rw’Itumanaho (UCC) ko zitigeze zimuha icyubahiro akwiye.
Yuagize ati: “Ndetse na UCC ntiyigeze imenya kuko n’iyo bampamagaye biba bisa nk’aho ari njye uba ubakeneye.”
Yongeyeho ko n’iyo bamuhamahaye mu bikorwa cyagwa mu mahagurwa, ibiganiro byinshi biba byibanze ku gihe bazamukenera aho kwita ku gaciro k’ibyo atanga.
Kansiime yanenze kandi ibihembo bitangwa mu gihugu, avuga ko atakibibonamo agaciro cyane ko bidafasha abahanzi kuzamura ibikorwa byabo.
Yagize ati: “Ni gute uhemba umuntu nk’ukorera ibihangano kuri internet mu byo umuhaye ntumuhe ikintu na kimwe cyamufasha nko kuzamura ibihangano bye?”
Yakomeje anenga ibirori bikunze gutanga ibihembo bimeze nk’ibyuma (“metallic medals”) biraho gusa, bidafite undi musaruro ufatika byatanga ku bahanzi.
Ati: “Ese ni power bank, camera ni Lenses byagufasha gukora amashusho meza, cyagwa charger? Byose nta nan a kimwe muri ibyo baguha ‘oya’ n’imidari gusa nayo y’ibyuma itagize icyo imaze.”
Yunzemo ko guhemba umuhanzi nk’uwahize abandi bitagakwiye kuba amagambo gusa, ahubwo ko bikwiye kujyana n’inyungu zishobora guteza imbere umwuga we.
Yongeye ati: “Ibyo bihembo nta gaciro k’amafaranga biba bifite. Ni gute uhemba umuntu nk’uwahize abandi ariko nta kintu na kimwe umufashije cyagwa ngo umwongereyeho?”
Adaciye ku ruhande, Kansiime yasabye Perezida Yoweri Kaguta Museveni kumuha agaciro igihe agikora urwenya, ashingiye ku ruhare rwe yagize mu geteza imbere uruganda rw’urwenya n’imyidagaduro muri rusange.
Yagize ati: “Niba muzashaka kunshimira nk’icyamamare gikomeye (legend), igihe n’iki.”
Ugererenyije ubuzima bwe n’amateka y’igihugu, yashoje agira atI: “Watangiye kuyobora Uganda 1986, nanjye mvuka muri uwo mwaka. Ishyaka rya NRM nanjye twavukiye igihe kimwe,” aha yashakaga kugaragaza ko igihe amaze n’ubwitange yatanze bikwiye kwitabwaho agahabwa agaciro







