Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza ukomeje kwaguka hirya no hino, abahanzi nyarwanda bawukora bagenda babona amahirwe mashya mu bihugu byo hanze, cyane cyane muri diaspora.
Ni muri urwo rwego Prosper Nkomezi yatangaje gahunda y’ibitaramo agiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rugendo rugaragaza icyerekezo gishya cy’umuziki wa Gospel nyarwanda.
Uyu muhanzi aherutse gutangaza urutonde rw’ibitaramo yise “Prosper Nkomezi Live Tour in USA”, bizabera muri Leta eshanu zitandukanye, bikaba ari ubwa mbere agiye gutaramira muri Amerika, aho aherutse kwimukira ari kumwe n’umugore we Retina Nkurunziza Mfurakazi.
Urugendo rwe ruzatangirira muri Iowa ku wa 31 Gicurasi 2026, rukomereze i Dallas muri Texas ku wa 11 Nyakanga 2026, mu gihe andi matariki y’ibitaramo bizabera muri Arizona, Maine na Seattle azatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bitaramo bije bikurikira ibindi yagiye akorera mu bihugu birimo Israel na Uganda, aho yakomeje kwagura imbibi z’umuziki we, bityo agera ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga.
Ku rwego rw’ubuzima bwe bwite, uru rugendo rushya ruje rukurikira indi ntambwe yari amaze gutera y’ubukwe bwe n’umugore we, ibintu byatumye akomeza urugendo rwe rwa muzika mu buryo bushya kandi bufite ishingiro ry’ubuzima bw’umuryango.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmba bakiri bato, nyuma ahitamo kwibanda ku muziki wa Gospel aho gukurikira izindi njyana. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Amamara”, “Nzakingura” na “Humura”, zimaze kumugira umwe mu bakomeye mu muziki w’iyobokamana mu Rwanda.
Ubutumwa bw’indirimbo ze bushingiye ku kwizera, ihumure n’urukundo rw’Imana, bikaba byaratumye zimenyekana cyane mu nsengero no mu bikorwa byo gusenga, ndetse zimufungurira n’inzira amarembo yo kujya hanze y’igihugu.
Kuva yagera muri diaspora, ibikorwa bye bigenda byaguka, bigaragaza ko umuziki wa Gospel nyarwanda uri kugenda wubaka isoko mpuzamahanga rishingiye ku bakunzi bawo batuye mu bihugu bitandukanye.
Uyu munsi, Prosper Nkomezi abarirwa mu bahanzi bakomeje guhagararira umuziki wa Gospel nyarwanda ku rwego rwagutse, aho ibikorwa bye bigaragaza ko umuziki w’iyobokamana ushobora no kwaguka ushingiye ku rugendo rw’abahanzi n’imibereho yabo hanze y’igihugu.











