Gufata inyunganiramubiri za collagen buri munsi bishobora kongera ububobere bw’uruhu no kurufasha kugumana amazi. Icyakora, ubushakashatsi bushya bugaragaza ko idashobora guhagarika cyangwa gukuraho iminkanyari nk’uko bamwe babitekereza.
Ibyo ubushakashatsi bwagaragaje kuri collagen
Abashakashatsi basesenguye ubushakashatsi burenga 100 bwakorewe ku bantu hafi 8,000. Basanze inyunganiramubiri za collagen zifasha uruhu kugaragara neza no kugumana amazi menshi.
Iyo ifashwe mu gihe kirekire, ishobora kongera ububobere bw’uruhu ku rugero runaka. Ariko impinduka zayo ntizigaragara ako kanya.
Iyi poroteyine ishobora no gufasha mu kugabanya ububabare mu ngingo, cyane cyane ku barwaye indwara z’ingingo ziterwa no gusaza (osteoarthritis).
Collagen ni poroteyine umubiri usanzwe wikorera. Ifasha gukomeza uruhu, amagufa, inzara n’imitsi ifasha amagufa gukorana.
Ariko uko umuntu agenda akura, umubiri utangira gukora collagen nkeya. Iyari isanzwe ihari na yo igenda yangirika vuba. Kunywa itabi no kumara igihe kinini ku zuba nabyo byihutisha iyangirika ryayo.
Mu gihe cyo gucura ku bagore (menopause), umubiri ushobora gutakaza hafi kimwe cya gatatu cya collagen iri mu ruhu.
Collagen si umuti uvura byose
Hari amoko menshi ya collagen agurishwa ku isoko. Harimo ikomoka ku mafi (marine), ku nka (bovine) ndetse n’izigenewe abarya ibikomoka ku bimera gusa.
Icyakora, abashakashatsi bavuga ko nta kimenyetso gihamye cyerekana ko hari ubwoko bukora neza kurusha ubundi.
Bashimangira ko kwamamaza collagen kenshi kuyigaragaza nk’umuti wihariye wo kurwanya gusaza kw’uruhu bishobora kuba bikabije.
Prof. Lee Smith umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko collagen ifite akamaro ku ruhu no ku ngingo, ariko ko atari igisubizo ku bibazo byose by’uruhu.
Yagaragaje ko ishobora gufasha uruhu kugaragara neza no kugira amazi ahagije, ibintu bituma umuntu asa n’ukiri muto.
Indyo nayo ifasha uruhu gukora collagen
Abahanga mu mirire bavuga ko indyo igira uruhare rukomeye mu buzima bw’uruhu.
Ibiribwa bikungahaye kuri vitamine C bifasha umubiri gukora collagen. Harimo indimu, inkeri, imboga rwatsi, urusenda n’inyanya.
Hari kandi zinc, iboneka mu nyama, inkoko, amafi, fromage n’ibinyampeke. Na yo ifasha mu gukora collagen mu mubiri.
Ku bantu batarya ibikomoka ku nyamaswa, poroteyine ziva mu bishyimbo n’iminyegeri(Lentilles) zishobora gutanga uturemangingo (amino acids) umubiri ukoresha mu gukora collagen.
Abahanga bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi bwinshi kugira ngo hasobanuke neza uruhare rwa collagen ku buzima bw’uruhu.









