• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 10, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Muyango: Nahisemo kwiyubaka aho kongera gukomereka mu rukundo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 24, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Uwase Muyango Claudine, wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye by’urukundo byamusigiye ibikomere bikomeye mu mutima, bituma afata icyemezo cyo gushyira imbaraga ze zose mu kwishakira amafaranga no kwita ku mwana we w’imfura.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyayoborwaga na Pasiteri Hakim, aho bagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima, uko yitwaye nyuma y’ibibazo by’urukundo byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’insanganyamatsiko zijyanye no gusengera abantu n’icyo Imana ibateganyiriza.

Mu gihe Pasiteri Hakim yashakaga kumusengera ashimangira ko yakwakira umugabo, Muyango yahise agaragaza ko atiteguye kongera kwinjira muri urwo rugende. Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, yanze icyo cyifuzo, agaragaza ko yahisemo kwibanda ku kwiyubaka no kwigira.

Yagize ati: “Reka nkubwire sha, Pastor urabizi ko nkukunda. Ariko ibintu by’abagabo ube ubiretse. Ndishakira amafaranga. Iby’abagabo narabibonye, narakunze, ndakundwa, ariko aho byangejeje, narhabonye nari mpfuye.”

Muyango yasobanuye ko mu bihe byashize yanyuze mu gahinda kenshi, aho yakundaga kugaragara nk’uri mu makosa ihihe cyose mu rukundo rwe, nyamara we avuga ko yarababajwe cyane. Yavuze ko hari byinshi byabaye bitigeze bisobanurwa uko byari, bigatuma ahitamo guceceka.

Ati: “Bakabona umugabo witonda, Muyango we bakamufata nk’uwananiranye, nyamara uwabereka agahinda nanyuzemo.”

Pasiteri Hakim yamwihanganishije, amusaba gukomeza kwiyitaho no gukira ibikomere by’umutima, amwizeza ko igihe nikigera Imana izamwubakira. Yamusabiye umugisha wo gukomeza kubona ubushobozi bwo kwitunga no kwita ku mwana we.

Nubwo bimeze bityo, Muyango yongeye gushimangira ko icyemezo yafashe ari ukudatezuka ku ntego ze zo kwigira no kwiyubaka, agaragaza ko kugeza ubu amahoro yo mu mutima ari yo shingiro ry’ubuzima bwe.

Yagarutse kandi ku rukundo rwe rwigeze kumuhuza na Kimenyi Yves, avuga ko ibyabaye byahindutse inkuru ikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, n’ubwo asanzwe azwiho gukunda kureba ku buzima bwe bwite. Yavuze ko yagiye atotezwa n’abantu batandukanye, bagera no ku byo yambara, bikamubabaza ariko agahitamo guceceka.

Ati: “Nta kintu na kimwe mbuze, uretse amahoro yo mu mutima ntigeze mbura. Imana yampaye guhagarara ku mwana wanjye, impa amafaranga, ndashima Imana.”

Yashimangiye ko ibyo yagezeho byaturutse ku mbaraga ze, ari na yo mpamvu ahora asaba abantu kudacika intege n’iyo baba bari mu bihe bikomeye.

Mu kiganiro cyakomereje kuri telefoni, Pasiteri Hakim yahamagaye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yagiriye Muyango inama na mubwira amagambo y’ihumure. Gahongayire yamwibukije ko ibigeragezo ari igice cy’ubuzima kandi ko bidahoraho.

Ati: “Izahabu iyo imaze kunyura mu muriro irahenda. Ibyo unyuramo bizaguhindukirira imbaraga n’ubuhamya.”

Aline Gahongayire yamwijeje kumuba hafi no kumushyigikira, amushishikariza gukomeza urugendo rwe rwo kwiyubaka no kurinda inyenyeri ye, n’iyo yaba anyura mu bihe bikomeye.

Previous Post

Inzu ya Nicki Minaj ntigitejwe cyamunara

Next Post

Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Umuziki, urukundo n’imiryango: ‘Ndandambara’ avuga uko abagore babiri bamubereye imbarutso yo guhanga no gukora cyane

Umuziki, urukundo n’imiryango: ‘Ndandambara’ avuga uko abagore babiri bamubereye imbarutso yo guhanga no gukora cyane

Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.