• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuziki, urukundo n’imiryango: ‘Ndandambara’ avuga uko abagore babiri bamubereye imbarutso yo guhanga no gukora cyane

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 25, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Nsabimana Léonard uzwi cyane ku izina rya ‘Ndandambara’ mu muziki nyarwanda, ari mu bahanzi bakomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko abana n’abagore babiri mu buzima bwe bwite.

 Icyakora, uyu muhanzi agaragaza ko ibi atabifata nk’ikintu giteje impaka gusa, ahubwo abifata nk’imbarutso imufasha mu guhanga, mu kazi ke ka buri munsi no mu iterambere ry’umuryango we.

Uyu muhanzi asobanura ko buri mugore muri aba bombi afite umwanya wihariye mu buzima bwe, atari mu mibanire gusa, ahubwo no mu rugendo rwe rw’umuziki.

 Avuga ko umugore we wa mbere, Umutesi Esperance, ari umuntu wamubereye inkingi ikomeye kuva agitangira urugendo rwe rw’ubuhanzi, cyane mu bihe bigoye by’ubuzima.

Ati: “Twagiranye amateka menshi. Yambereye umuntu wo kunyihanganira, kundemera no kunyumva mu bihe byose. Ni yo mpamvu namuhimbiye indirimbo ‘Gurimugwe’, ishingiye ku rukundo rwacu n’ibyo twanyuzemo.”

Nubwo iyo ndirimbo yayihimbiye umugore wa mbere, ‘Ndandambara’ avuga ko atigeze yemera kugaragara mu mashusho yayo bitewe n’uko adakunda itangazamakuru n’isi y’imyidagaduro.

Ndandambara n’umugore we wa mbere avuga ko yamubereye ingirakamaro cyane mu iterambere rye

Ibi, uyu muhanzi abifata nk’icyemezo cyubahirizwa, kuko yemeza ko buri wese agira uko yiyumva.

Ku rundi ruhande, umugore wa kabiri Uyisenga Clementine, asobanurwa nk’umuntu uzwiho imbaraga n’ishyaka, cyane mu gufasha umuhanzi mu kwamamaza ibihangano bye.

‘Ndandambara’ avuga ko uyu mugore muto akunze kwitabira cyane ibikorwa bijyanye n’indirimbo ze, birimo ‘challenges’ n’ibindi bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Ni umuntu ukunda umuziki wanjye cyane. Akunda kuwushyigikira, akanangira inama mu byo kwamamaza.

Ndandambara n’umugore we wa kabiri umushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki akaba yanamuhimbiye indirimbo yise agatumbwe

 Hari n’indirimbo namuhimbiye yitwa ‘Agatumbwe’, azanagaragara mu mashusho yayo.”

Uyu muhanzi agaragaza ko imibanire y’aba bagore bombi ishingiye ku bwumvikane no kuganira.

Avuga ko nta rwango ruri hagati yabo, ahubwo ko hari n’igihe basangira hamwe n’abana babo, bakaganira nk’abantu bafite intego imwe yo kubaka umuryango utekanye.

Ati: “Ngerageza kubatoza gukundana no kumvikana. Iyo ndi kuri umwe, undi turavugana kuri telefone. Bose bafite ibyo bakora, nanjye nkabunganira mu bushobozi mfite.”

‘Ndandambara’ yemera ko gushaka abagore babiri ari inshingano ikomeye, isaba ubwitonzi, ubushobozi n’ubwumvikane.

 Ariko kandi yemeza ko kuri we byamufashije kwiyumva nk’umugabo ufite intego, ukora cyane kandi uharanira gutera imbere.

Mu gusoza, uyu muhanzi ashimangira ko ibyo aharanira atari ugushimisha abantu bose, ahubwo ari ukubaho mu kuri kwe, kubaka umuryango we no gukomeza guteza imbere umuziki we.

Avuga ko urukundo, iyo ruyobowe neza, rushobora kuba imbaraga aho kuba imbogamizi.

Previous Post

Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Next Post

Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

Umusigiti wa Giporoso ugiye kwimurwa kubera kwagura umuhanda Prince House–Masaka

Umuraperi Boy Chopper yasabye ubufasha bwo gutaha avuye muri Cambodia

Umuraperi Boy Chopper yasabye ubufasha bwo gutaha avuye muri Cambodia

“Abandi bana”: Clarisse Karasira yagarutse ku muziki ufasha umuntu kwiyakira

“Abandi bana”: Clarisse Karasira yagarutse ku muziki ufasha umuntu kwiyakira

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.