• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 10, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Inzu ya Nicki Minaj ntigitejwe cyamunara

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 24, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Inzu ya Nicki Minaj iherereye mu gace k’abaherwe ka Hidden Hills muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo igitejwe cyamunara nyuma y’uko indishyi z’urubanza yari yarategetswe kwishyura zamaze gutangwa, bigashyira iherezo ku mpaka zari zimaze igihe.

Mu minsi ishize, Nicki Minaj yari mu kaga ko gutakaza inzu ye ihenze ya miliyoni 20$ (arenga miliyari 28 Rwf), nyuma y’uko Thomas Weidenmüller, wahoze ari umurinzi, amushinje kwanga kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 500$ urukiko rwari rwarategetse ko ahabwa.

Weidenmüller yareze Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, abashinja kwirengagiza icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko Petty ahamijwe icyaha cyo kumukubita mu 2019, ubwo bari mu gitaramo cya Nicki Minaj.

Abanyamategeko ba Weidenmüller bari basabye ko iyo nzu itezwa cyamunara kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe.

Mbere y’uko iburanisha riheruka ritangira, abunganira Weidenmüller batangaje ko amafaranga yose yasabwe n’urukiko yamaze kwishyurwa, bityo urubanza rurangira nta cyemezo cyo guteza cyamunara iyo nzu gifashwe.

Nubwo bitatangajwe mu buryo burambuye niba ayo mafaranga yarishyuwe yose icyarimwe cyangwa binyuze mu masezerano yihariye, urukiko rwemeje ko indishyi zose zari ziteganyijwe zatanzwe, bituma Nicki Minaj akomeza gutunga iyo nzu.

Urukiko rwari rwategetse ko Nicki Minaj yishyura arenga ibihumbi 503$, nyuma y’uko we n’umugabo we batitabiriye urubanza mu gihe cyagenwe, bigatuma rufatwa nk’urubanza batsinzwe ku mpamvu zo kutitaba.

Nicki Minaj yigeze gusobanura ko atigeze amenyeshwa neza iby’uru rubanza n’uwari ushinzwe kumucungira imari n’ibikorwa bye, ariko urukiko rusanga agomba gukurikiza ibyemezo byari byafashwe.

Iyo nzu ye yari igiye gutezwa cyamunara iherereye muri Hidden Hills ifite ibyumba 11 byo kuraramo, piscine nini, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikoresho by’agaciro. Ni imwe mu nzu zihenze z’abahanzi bo muri Amerika. Yayiguze mu 2022.

Kugeza ubu, uyu muraperi ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 190$, yashyize iherezo ku bibazo by’amategeko byari bimaze igihe bimukurikirana, akomeza ibikorwa bye by’umuziki n’ubuzima bwe busanzwe.

Previous Post

Abtex avuga ko miliyari 10 z’amashiringi ari inguzanyo Leta yamuhaye

Next Post

Muyango: Nahisemo kwiyubaka aho kongera gukomereka mu rukundo

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Muyango: Nahisemo kwiyubaka aho kongera gukomereka mu rukundo

Muyango: Nahisemo kwiyubaka aho kongera gukomereka mu rukundo

Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Pulasitiki mu Kivu: “Umusaruro w’Amafi mu Marembera?”

Umuziki, urukundo n’imiryango: ‘Ndandambara’ avuga uko abagore babiri bamubereye imbarutso yo guhanga no gukora cyane

Umuziki, urukundo n’imiryango: ‘Ndandambara’ avuga uko abagore babiri bamubereye imbarutso yo guhanga no gukora cyane

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.