• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubukungu

Mu myaka itanu ishize amadovize yinjizwaga n’ibikomoka ku buhinzi yikubye hafi kabiri

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 24, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko madovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga yakomeje kwiyongera buri mwaka.

NAEB yatangaje ko kuva mu 2020 kugera mu 2025 ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwagiye rwohereza hanze byagiye byiyongera buri uko imyaka yagiye ishira cyane cyane ku gihingwa cya kawa n’icyayi.

Mu mibare NAEB yatangaje yerekanye uko imibare yagiye yiyongera mu myaka itanu aho nko mu mwaka wa 2024-2025 ikawa yinjije agera kuri miliyari 169.4 Frw ugereranyije na miliyari 89.6 Frw yari jinjije mu 2020-2021.

Yagaragaje ko ku ruhande rw’icyayi naho imibare yagiye izamuka aho mu 2024-2025 cyinjije miliyari 161.8 Frw avuye kuri miliyari 131.2 Frw cyari cyinjije mu 2020-2021.


Kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu kinjiriza u Rwanda amadovize menshi

Ni mu gihe kandi imboga n’imbuto nazo amadovize yiyongeye kuko yavuye kuri miliyari 41.9 Frw yariho mu 2020-2021 agera kuri miliyari 125.5 Frw mu 2024-2025.

Muri rusange mu myaka itanu ishize kuva 2020 kugera mu 2025  ikawa yinjije asaga miliyari 400 Frw, icyayi cyinjiza izirenga miliyari 500 Frw mu gihe imboga n’imbuto zinjije arenga miliyari 200 Frw.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda agatubutse. Mu 2023/2024 ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw).

Byumwihariko ikawa y’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu, bimaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga ndetse binyuze mu mushinga wa PSAC (Promoting Smallholder Agro–export Competitiveness) uzarangira mu 2029 biteganjyijwe ko muri uwo mwaka hazaba haratewe  ingemwe miliyoni icyenda z’ikawa kuri hegitari 3050.

PSAC igamije gufasha abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo ubashe guhatana ku masoko mpuzamahanga.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, azaba ageze kuri miliyali 1,54 z’Amadorali ya Amerika muri 2029.

Previous Post

Spice Diana yasabye abagore kwiyakira uko bari

Next Post

Ibyihariye kuri ‘Saaho’, filime Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Inyubako izwi cyane mu mujyi wa Kigali ikoreramo Rwanda Development Board (RDB) ndetse n’ibindi bigo bya leta, irimo kuvugisha benshi...

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro...

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ikigo cya mbere cy’imari mu Rwanda ndetse acy’Imari Kigamije Kurwanya Imihindagurikire y’Ikirere (Green Climate...

Next Post
Ibyihariye kuri ‘Saaho’, filime Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

Ibyihariye kuri ‘Saaho’, filime Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

FIFA Series 2026: U Rwanda rugiye kwakira imikino mpuzamahanga idasanzwe

FIFA Series 2026: U Rwanda rugiye kwakira imikino mpuzamahanga idasanzwe

NLE Choppa agiye gutaramira i Kigali muri Fuego Fest

NLE Choppa agiye gutaramira i Kigali muri Fuego Fest

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.