Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Uburundi, haravugwa inkuru zidasanzwe z’abantu bashinjwa “kwiba igitsina” bagenzi babo, ibintu byateje impagarara mu baturage.
Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gucicikana amashusho agaragaza abagabo bakubitwa n’imbaga y’abaturage bashinjwa ayo marozi. Bamwe bakorerwa ihohoterwa rikabije, nubwo nta bimenyetso bifatika bibagaragaza.
Polisi yahakanye ibyo birego
Iki kibazo cyibasiye cyane Intara ya Lualaba, mu gace ka Kolwezi, aho Polisi ivuga ko ibyo abaturage bavuga ari ibihuha bidafite ishingiro.
Emmanuel Katambwe, Komanda wa Polisi muri aka gace, yatangaje ko ibirego byose bakiriye babigenzuye bagasanga nta kuri kwabyo.
Yagize ati: “Abavuga ko bibwe igitsina, iyo dusuzumye dusanga kiracyahari. Nta muntu n’umwe byagaragayeho.”
Hari abari hafi kwicwa
Nubwo Polisi ihakana ibi birego, hari aho byageze abaturage bashaka kwihanira, bakubita abo bakeka ko babigizemo uruhare.
Komanda wa Polisi yavuze ko hari umugabo washinjwe, abaturage bagashaka kumwica, ariko nyuma uwamushinjaga akaza gusaba imbabazi.
Ibi bigaragaza uburyo impuha zishobora guteza akaga gakomeye mu baturage.
Polisi irasaba abaturage kwirinda gufata amategeko mu maboko yabo no kujya batanga amakuru ku gihe.
Mu Burundi na ho, hagaragaye amashusho y’umugabo wasabye imbabazi nyuma yo gukubitwa azira gushinjwa kwiba ibitsina.
Ubuyobozi bushimangira ko nta gihamya kigaragaza ayo marozi, busaba abaturage kudakurikira ibihuha ahubwo bakagana inzego z’umutekano igihe hari ikibazo.










