• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Iyobokamana

Ku nshuro ya 4 yikurikiranya, Israel Mbonyi yongeye kuzuza BK Arena mu gitaramo “Icyambu 4” cyo kwizihiza Noheli

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 26, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu uzwi cyane nka Israel Mbonyi, yongeye kwandika amateka nyuma yo kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane, mu gitaramo yise “Icyambu 4”, cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 10 mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza, umunsi wa Noheli.

Iki gitaramo kimaze kuba umuco ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, kuko gisanzwe kiba buri mwaka mu ijoro rya Noheli. Abacyitabira bavuga ko ari umwanya wo gusoza umunsi mukuru bashima Imana, bagasabana binyuze mu ndirimbo n’isengesho.

Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro saa moya n’iminota 46 z’ijoro, yakiriwe n’ibicurangisho gakondo birimo umwirongi, ikondera n’inanga, byacurangwaga na Ester Niyifasha. Ingoma zaherekejwe n’intore zo mu itorero “Indinzi”, zamugejeje ku rubyiniro abyinira indirimbo ye “Uri Yaaa”, byahise bituma imbaga y’abari muri BK Arena itangira igitaramo mu byishimo byinshi.

Mu gice cya mbere, Mbonyi yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byashize zirimo “Yaratwimanye”, “Ku Migezi”, “Ku Marembo y’Ijuru” n’izindi nyinshi. Byari bigoye kubona umuntu wicaye, kuko abari bitabiriye bose babyinaga, baririmba ndetse bagaragaza ko bishimiye cyane umuhanzi wabo.

Hagati mu gitaramo, Israel Mbonyi yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye, abasabira umugisha, avuga ko ari bo bagize uruhare runini mu mateka amaze kugeraho. Yagize ati:
“Ndabashimiye cyane, mwakoze kuza tugafatanya gushima Imana. Ibahe umugisha.”

Yakomeje asengera abari aho, abasaba gufungura imitima yabo imbere y’Imana, avuga ati:
“Icyo nifuza kuri buri wese waje, ntutahe uko waje. Reka ubohokere Imana, ibibazo ufite bishire, ibyo usengera bisubizwe. Ameen.”

Uyu muhanzi yavuze kandi ko ashimishwa cyane n’ubuhamya yakira buturuka ku bantu bitabiriye ibitaramo bye, by’umwihariko abamubwira ko babonye impinduka mu buzima bwabo. Ati:
“Ikintu kinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu bitaramo byanjye.”

Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Mbonyi yakomeje gushimisha imbaga aririmba indirimbo zirimo “Hobe” yitiriye album ye ya gatanu, “Nina Siri”, “Baho”, “Anyemeza”, “Karame”, “Ibihe”, “Naramufashe Sindekura”, “Icyambu” n’izindi nyinshi. Izi ndirimbo zatumye igitaramo kirushaho gushyuha, abitabiriye bataha bishimye kandi batararambirwa.

Mbere yo gusoza, Israel Mbonyi yashimiye by’umwihariko abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda na Tanzania, bari bitwaje amabendera y’ibihugu byabo, agaragaza ko umuziki wo kuramya Imana urenga imipaka.

Iki gitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bake bashobora kuzuza BK Arena inshuro nyinshi, aho yabikoze ku nshuro ya kane. Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hari ibindi bitaramo bikomeye biteganyijwe, birimo icya The Ben na Bruce Melodie ku wa 1 Mutarama 2026, icya Kevin Kade cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki ku wa 31 Ukuboza 2025, ndetse na Gen-Z Comedy ku wa 26 Ukuboza 2025.

“Icyambu 4” yasize ishimangiye uruhare rukomeye Israel Mbonyi afite mu muziki wo kuramya Imana, no mu guhuriza abantu hamwe mu byishimo n’isengesho, by’umwihariko mu minsi mikuru ya Noheli.

Previous Post

Abatoza ba Rayon Sports basabwe kwihangana nyuma yo kudahabwa imishahara mu minsi mikuru

Next Post

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bufashe icyemezo cyo kugenzura imbuga z’abafana nyuma y’imvururu zavuzwe

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kenya: Umuririmbyi w’ikirangirire Rachel Wandeto watwitswe na lisansi yapfuye

Kenya: Umuririmbyi w’ikirangirire Rachel Wandeto watwitswe na lisansi yapfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Muri Kenya, inkuru y’urupfu rw’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Rachel Wandeto yakomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutwikirwa lisansi n’abantu bataramenyekana. Rachel...

Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita Abatowe, rivuga ko riherutse kwimika uwo ryise “Papa”...

Aline Gahongayire yahaye amahirwe mashya abanyempano

Aline Gahongayire yahaye amahirwe mashya abanyempano

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yongeye kugaragaza uruhare rwe mu kuzamura impano nshya, atangiza amarushanwa azafasha...

Next Post
Ubuyobozi bwa Etincelles FC bufashe icyemezo cyo kugenzura imbuga z’abafana nyuma y’imvururu zavuzwe

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bufashe icyemezo cyo kugenzura imbuga z’abafana nyuma y’imvururu zavuzwe

Ibitangaza : Abaganga bo muri Ethiopia bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gusubizaho akaboko kacitse ku musore w’imyaka 20

Ibitangaza : Abaganga bo muri Ethiopia bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gusubizaho akaboko kacitse ku musore w’imyaka 20

“Kivu: Inkingi y’Ubuzima n’Iterambere rya Karongi”

“Kivu: Inkingi y’Ubuzima n’Iterambere rya Karongi”

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.