• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bufashe icyemezo cyo kugenzura imbuga z’abafana nyuma y’imvururu zavuzwe

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 26, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwafashe ingamba zikomeye bugamije gukumira imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo byavugwaga mu bafana b’iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’ibihe bigoye irimo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yandikiye umuyobozi w’abafana b’iyi kipe amusaba guhita afunga imbuga nkoranyambaga zose zikoreshwa n’abafana, avuga ko zari zatangiye gukoreshwa mu gusebanya, gutukana no gutegura imyigaragambyo ishobora guteza umutekano muke.

Mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’abafana, Perezida Ndagijimana yavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda ituze ry’ikipe n’umutekano w’abantu bose bayishamikiyeho. Yagaragaje ko kuva icyo gihe, umuntu wese wifuza gufungura urubuga ruvugira abafana agomba kubanza gusaba uburenganzira ku buyobozi bw’ikipe, bikagenzurwa mbere yo kwemererwa.

Ndagijimana Enoch Perezida wa Etincelles afite impungenge ko abafana bayo bazigaragambya

Ibi byaje nyuma y’uko Etincelles FC itsinzwe na Police FC igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona. Nyuma y’uwo mukino, abafana b’iyi kipe bagaragaje uburakari bukomeye, aho bamwe muri bo bitambitse imodoka ya Perezida w’ikipe, bamushinja umusaruro mubi w’ikipe, bamusaba kwegura ku buyobozi.

Ibyo bikorwa byafashwe nk’ibishobora guteza umutekano muke, bituma ubuyobozi bwihutira gufata ingamba zo gukumira ko byakomeza gufata indi ntera, cyane cyane ko hari amakuru yavugaga ko hari imyigaragambyo yari iri gutegurwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’abafana.

Etincelles FC iri mu bihe bikomeye muri uyu mwaka w’imikino. Mu mikino 13 imaze gukina muri shampiyona, iyi kipe imaze gutsinda umukino umwe gusa, inganya irindwi, itsindwa itanu. Ibyo byatumye igira amanota 10 gusa, ikaba iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Uyu musaruro mubi watumye hari igitutu gikomeye ku buyobozi n’abatoza, ndetse n’abafana bagaragaza ko batishimiye uko ikipe yabo ihagaze. Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Etincelles FC buvuga ko bugikomeje gushaka ibisubizo birambye, haba mu mikorere y’ikipe no mu rwego rw’ubuyobozi.

Abafana ba Etincelles ngo bashobora kwigaragambya bakanashoza urugomo

Mu itangazo ritandukanye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwagaragaje ko bwifuza ko abafana bakomeza kuyishyigikira mu buryo bwubahiriza amategeko n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, birinda ibikorwa byose bishobora kuyisubiza inyuma cyangwa kuyigiraho ingaruka mbi.

Mu mukino utaha w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda, Etincelles FC izaba ifite akazi gakomeye, aho izasura Rayon Sports ku wa Gatandatu saa 18:30 kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Etincelles ikeneye cyane amanota kugira ngo itangire kwikura mu mwanya mubi irimo.

Abakunzi b’iyi kipe bategereje kureba niba izabasha guhindura isura yayo mu kibuga, mu gihe ubuyobozi bwo bukomeje gushimangira ko umutekano, ituze n’imiyoborere myiza ari byo bizafasha Etincelles FC gusubira ku murongo mwiza.

Previous Post

Ku nshuro ya 4 yikurikiranya, Israel Mbonyi yongeye kuzuza BK Arena mu gitaramo “Icyambu 4” cyo kwizihiza Noheli

Next Post

Ibitangaza : Abaganga bo muri Ethiopia bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gusubizaho akaboko kacitse ku musore w’imyaka 20

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Arsenal yegukanye igikombe cya Premier League 2025-2026, isubira ku ntebe y’icyubahiro nyuma y’imyaka 22 yose itagitwara. Iyi ntsinzi yemejwe nyuma...

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Kwitabira Igikombe cy’Isi cya FIFA biha ibihugu amafaranga menshi, kwamamara ku rwego mpuzamahanga n’ibyishimo bikomeye mu baturage, bikanafasha guteza imbere...

Next Post
Ibitangaza : Abaganga bo muri Ethiopia bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gusubizaho akaboko kacitse ku musore w’imyaka 20

Ibitangaza : Abaganga bo muri Ethiopia bakoze igikorwa kidasanzwe cyo gusubizaho akaboko kacitse ku musore w’imyaka 20

“Kivu: Inkingi y’Ubuzima n’Iterambere rya Karongi”

“Kivu: Inkingi y’Ubuzima n’Iterambere rya Karongi”

Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka

Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.