• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 24, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Kalisa Adolphe agiye kuburana

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
September 19, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Kalisa Adolphe alias Camarade wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze ku rukiko
Kalisa Adolphe alias Camarade wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30 y’agateganyo.
Kalisa Adolphe yageze ku rukiko ahagana saa mbili za mu gitondo ari mu mudoka y’Ubugenzacyaha.

Ni umusaza uri kumwe n’abamwunganira ariko ku maso yambaye amadarubindi. Iyo umwitegereje ubona ko afite akanyamuneza. Akigezwa ku rukiko yahise ajya kwicara mu cyumba cy’iburanisha gifite nimero ya kabiri.


Urubanza rugiye kubera ku Ngoro y’Ubutabera, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruri I Kibagabaga. Kalisa Adolphe alias Camarade yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri 2025. Akurikiranyweho ibyaha bitatu;kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyo amategeko ateganya
Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.

Previous Post

Bishop Gafaranga yasabiwe gufungwa imyaka 5

Next Post

Urubanza rwa Kalisa Adople rwimuriwe ku wa 25 Nzeri 2025

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Uganda: Christopher Okello Onyum yategetswe kwiregura nyuma y’ibimenyetso byakusanyijwe

Uganda: Christopher Okello Onyum yategetswe kwiregura nyuma y’ibimenyetso byakusanyijwe

by Alex RUKUNDO
13 hours ago

Urukiko rukuru rwa Kampala rwemeje ko hari ibimenyetso bihagije bisaba ko Christopher Okello Onyum, ukekwaho ubwicanyi bw’abana biciwe mu irerero...

Uganda: Mu rubanza rwa Okello hakomeje gutahurwa ibimenyetso bishya

Uganda: Mu rubanza rwa Okello hakomeje gutahurwa ibimenyetso bishya

by Alex RUKUNDO
1 day ago

Impuguke mu iperereza ryifashisha ikoranabuhanga muri Polisi ya Uganda Police Force yagejeje imbere y’urukiko amakuru arambuye ku bikorwa byakorewe kuri...

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Umugabo w’imyaka 31 witwa Shamar Elkins arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bikekwa ko ari abe bwite, mu gitero...

Next Post
Kalisa Adolphe agiye kuburana

Urubanza rwa Kalisa Adople rwimuriwe ku wa 25 Nzeri 2025

Amasaha y’utubari yashyizwe saa kumi

Amasaha y'utubari yashyizwe saa kumi

Card B yateguje ibitaramo

Card B yateguje ibitaramo

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.