Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.
Iki cyemezo cyasomwe ku wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026, nyuma y’urubanza rwabereye mu muhezo ku wa 28 Mata 2026.
Impamvu zashingiweho n’urukiko
Urukiko rwasobanuye ko rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu rukomeye rwabonye mu bimenyetso byatanzwe.
Mu byaha Semuhungu akekwaho, harimo icyaha cyo gusambanya ku gahato. Urukiko rwagaragaje ko hari ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Mama Junior, ndetse na Semuhungu ubwe akaba yemera ko habayeho imibonano mpuzabitsina hagati yabo.
Icyakora, Semuhungu yavuze ko ibyo byabaye ku bwumvikane. Urukiko rwo rwasanze iyo biza kuba byumvikanweho, hatari kubaho ikirego, bityo rukemeza ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwa.
Ikindi cyaha cyasuzumwe
Urukiko rwanasuzumye icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni. Nubwo Semuhungu yabihakanye, byagaragaye ko muri telefone ye harimo ‘groups’ enye za WhatsApp zanyuzwagamo ayo mashusho.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyashyigikira iperereza rikomeje kuri iki cyaha.
Icyaha kitamuhamye
Ku cyaha cyo gukangisha gusebanya, urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bihari, bityo ntirwamushyira mu bakekwaho icyo cyaha.
Umwanzuro w’urukiko
Nyuma yo gusesengura impande zombi n’ibimenyetso byatanzwe, urukiko rwanzuye ko Eric Semuhungu afungwa by’agateganyo iminsi 30, agafungirwa mu igororero rya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.








