Urubanza ruregwamo Chris Brownn’uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwe, Maria Avila, ruri gufata indi ntera aho zombie zitari kumvikana ku kubimenyetso bigomba kwemerwa mu rukiko.
Maria Avila arasaba uburenganzira bwo kwerekana amafoto agaragaza ibikomere bikabije avuga ko yatewe n’imbwa y’uyu muhanzi, mu rwego rwo gushimangira uburemere bw’ibyo arega n’indishyi asaba zirenga miliyoni 90$ (asaga Miliyari 131 Frw).
Gusa ku ruhande rwa Chris Brown akaba atemera gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo, akaba asaba urukiko ko ayo mafoto atakwemerwa nk’ibimenyetso, ibintu byatumye uru rubanza rushyirwa mu cyiciro gikomeye cyo gushaka uburyo ibimenyetso bizakoreshwa.
Nk’uko Maria Avila abivuga, ayo mafoto ni ingenzi kuko agaragaza ubukana bw’ibikomere yagize, ububabare yanyuzemo ndetse n’ihungabana ryo mu mutwe ryatewe n’icyo gikorwa. Yongeraho ko kumwima indishyi y’akababaro bishobora kumubera imbogamizi zo kwivuza no kwiyitaho.
Iki kirego kimaze imyaka itandatu, cyatangiye mu 2020, aho Maria yatanze ikirego avuga ko yarumwe n’imbwa ya Chris Brown.
Uru rubanza ruteganyijwe kuzasubukurwa tariki ya 15 Kamena, urwo rubanza ruzanareba niba ibyo bimenyetso byemewe, ndetse hanarebwe n’ikindi vyifuzo cya Chris Brown ushaka ko amateka ye y’ifungwa rya mbere atazagarukwaho mu rukiko—harimo n’ikirego yigeze gushinjwa guhohotera Rihanna.
Kugeza ubu, umucamanza ntarafata icyemezo kuri ibyo byifuzo byombi, ibintu bishobora kugira uruhare rukomeye kuri uru rubanza rukoje gufata indi ntera.









