Umuramyi Cynthia Umulisa, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ni Yesu”, yongeye kugaragara mu muziki asohora indirimbo nshya y’amashusho yise “Ajya Arema Inzira.” Ni igihangano gishingiye ku buzima bwe bwite, aho ashimangira ko Imana ari yo yonyine imuyobora mu bihe byose n’inzira zose anyuramo....
Umuhanzi Juno Kizigenza, akaba n’umwanditsi w’indirimbo yavuze ko gusoma Ariel Wayz, ku rubyiniro mu gitaramo Davido yamurikiyemo Album ye ya Gatanu ‘5IVE’, yabitewe n’ibyishimo yari afite muri uwo mwanya, aho yabisobanuye nk’ikimenyetso cy’umunezero.Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu...
Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, aje guca agahigo mu bantu biteze bimwe mu birori binini by’umuziki muri uyu mwaka. Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa 2:00...
Indirimbo “Juno” y’umuhanzi w’Umunyamerika Sabrina Carpenter yongeye kuza ku isonga ry’ibivugwaho cyane, nyuma y’uko yifashishijwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) mu mashusho yerekanaga uburyo abimukira bafatwa n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu...
Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Miley Cyrus, yemeje ko yambitswe impeta n’umukunzi we Maxx Morando, umuhanzi w’ingoma bamaze imyaka ine bakundana. Amakuru yo kwambikana impeta yatangajwe nyuma y’uko Cyrus agaragaye yambaye impeta y’iza zahabu n’amabuye ya diyama ubwo yari...
Urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien, uzwi nka Djihad, hamwe na bagenzi be Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Ishimwe François Xavier rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu baregwa atatangiranye n’umwunganizi mu by’amategeko. Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 4...
Umuhanzi Senderi Hit agiye gutangiza ibitaramo ngarukamwaka mu Karere ka Kirehe aho avuka, bikazajya byitwa “Kirehe Twataramye”. Igitaramo cya mbere kizabera i Nyarubuye ku wa 27 Ukuboza 2025, kikaba cyitezweho gususurutsa abaturage no guteza imbere ubuhanzi muri ako...
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi yagarutse ku rugendo rw’urukundo rudasanzwe yagiranye na nyakwigendera Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio, asobanura ko urukundo rwabo rwatangi ari ibintu bisanzwe ariko ukobagiye bavuga umunsi ku wundi byagiye bikomera. Ibi abigarutse nyuma y’imyaka...
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe yahinyuje ibyavuzwe ko yanze gusezeranya umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ashimangira ko ibyavuzwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ari...
Umuhanzikazi Cindy Sanyu yatangaje impamvu atajya agaragara mu bitaramo cyangwa mu bikorwa bya politiki, mu gihe igihugu cyitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2026, bitandukanye n’uko bamwe mu bahanzi babikora. Cindu yavuze ko atigeze ategura na rimwe kuririmba mu...