• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Cynthia Umulisa Agarukanye imbaraga mu muziki

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
December 7, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Umuramyi Cynthia Umulisa, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ni Yesu”, yongeye kugaragara mu muziki asohora indirimbo nshya y’amashusho yise “Ajya Arema Inzira.” Ni igihangano gishingiye ku buzima bwe bwite, aho ashimangira ko Imana ari yo yonyine imuyobora mu bihe byose n’inzira zose anyuramo.

Cynthia Umulisa amaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo “Ni Yesu” yamwinjije mu muziki mu buryo bweruye, “Amasambu”, “Ubutayu”, “Ushuhuda”, “Ananipenda”, “Ubutware”, ndetse na “Ajya Arema Inzira” aherutse gushyira hanze. Ni urugendo rugaragaramo gukura no gukomera mu muhamagaro we wo kuririmbira Imana.

Uyu mukobwa w’impano ibyibushye n’umutima mugari wo gutambira Imana, aherukaga kumvikana cyane mu 2023, ubwo yakoraga ibitaramo bitandukanye mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu kwifatanya n’abakristo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo [Umunsi mukuru wa Noheli].

Nyuma y’icyo gihe, yashyize imbaraga mu kwiga no gushyira ku murongo imishinga ye y’iterambere ku giti cye, harimo gukomeza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye na “Hotel Management” [Gucunga amahoteli].

Cynthia Umulisa yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya nshya “Ajya arema inzira” ari ubuhamya bwimbitse bw’uko Imana ari yo yonyine irema inzira nyayo mu buzima, cyane cyane mu bihe umuntu arimo kwibaza byinshi. Yemeza ko mu buzima bwo kwiga, kuririmba no kwiyubaka, yabonye Imana imufungurira amayira atari yiteze.

Ati: “Ajya Arema Inzira ni ‘True Story’ [Inkuru mpamo] kuko Imana yonyine ni yo indemera inzira mubyo nyuramo byose!. Ni indirimbo yanjye ya 10 ikaba ari indirimbo ikomeza umutima, itubuza kwiganyira twibaza tuti ‘Ese bizagenda gute?’ Kuko Imana niyo yonyine irema inzira, tugize ngo twicire inzira hari igihe byatugusha mu mutego!”.

Yongeraho ko nubwo yari amaze igihe asa n’utuje, ubu agarutse mu muziki afite imbaraga nshya n’ibihangano bishya byinshi byomora imitima, bigahumuriza kandi bigafasha abantu kwegera Imana no kurushaho kuyiringira. Ati: “Munyitegeho ibihimbano byinshi, byomora kandi bifasha umutima kwegerana na Data!”

Cynthia Umulisa uri kubarizwa i Burayi mu gihugu cya Suwede ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza, ni umukobwa ukunda kandi wubaha Imana, akaba yarakuriye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Asengera muri Revival Fellowship – Itorero ryashinzwe ndetse rikaba riyoborwa n’umubyeyi we Bishop Rumande Esron Ruturwa.

Uretse kuririmba indirimbo zisingiza Imana, uyu mukobwa yahishuye ko akunda cyane guteka kandi afite inzozi zo kuba “Professional Cook”, dore ko yanize ibijyanye no guteka “Culinary arts” mu mashuri yisumbuye. Yagize ati: “Nkunda guteka, akaba ari icyo kintu nifuza kuzakabyamo inzozi nkaba ‘professional cook’ [Umutetsi w’umwuga]’.

Avuga ko umuryango we ari umusingi ukomeye utuma akomeza kuririmba, kuko umusengera, umushyigikira ndetse umusunika mu gutanga ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo ze. Ati: “Uruhare rw’ababyeyi banjye muri uru rugendo rw’umuziki ni ukunsengera ndetse no kunsunika kugira ngo ntange ubutumwa bwa Data mbinyujije mu ndirimbo!”

Kuri we, intego nyamukuru ni gutangaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, akabwira abantu urukundo n’ubugwaneza bw’Imana, akabashishikariza gutumbira Imana aho kureba ku by’isi. Ati: Intego mfite mu muziki ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo nkabwira abantu urukundo ndetse n’ubugwaneza bw’Imana bakareka guhanga amaso iby’isi ahubwo bakishingikiriza ku Mana”.

Previous Post

Juno Kizigenza na Ariel Awayz basomaniye ku rubyiniro

Next Post

Rickman Manrick yashyize umucyo ku bihuha bimaze iminsi bivugwa

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Rickman Manrick yashyize umucyo ku bihuha bimaze iminsi bivugwa

Rickman Manrick yashyize umucyo ku bihuha bimaze iminsi bivugwa

Cinderella Sanyu yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Cinderella Sanyu yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Kingston to Kigali: Umuhanzi wo muri Jamaica FyaVerse yatangiye kwiyegereza isoko ry’u Rwanda

Kingston to Kigali: Umuhanzi wo muri Jamaica FyaVerse yatangiye kwiyegereza isoko ry’u Rwanda

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.