• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Iki gero cyo kubyara ku mugore w’umunyarwandakazi cyavuye ku bana 4.1 mu 2019 cyigera kuri 3.7 mu 2025 nk’uko biherutse kugaragazwa na raporo y’ibarura ryakozwe n’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare.

Impuguke mu kigo cy’ibarurishamibare yabwiye Umusanzunews,  ko iyi mibare ku myororokere mu Rwanda iri mu rugero rwiza ariko aburira ko ikomeje kumanuka bishobora kuba ikibazo.

Kuva mu myaka myinshi ishize, leta y’u Rwanda yakomeje gukangurira abaturage kubyara abana bashoboye kurera kuko kubyara abarenze ubushobozi bw’umuntu bishobora gushyira igututu ku bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, ndetse n’imibereho myiza muri rusange.

Mu Rwanda aho abaturage bagera kuri 3.5% ari bo barangije kaminuza, hari abafite imyumvire ko ‘habyarimana’, ‘harerimana’, bityo bakabyara batiganyira.

Ku bandi, igiciro cy’ubuzima gikomeza kuzamuka gituma ubwabo bafata umwanzuro wo kubyara abana bacye, kandi aha ni ho imibare igana urebye ku igabanuka ryabaye mu myaka itanu ishize, n’ibyitezwe mu myaka iri imbere.

Umugore wo ku Kabaya mu karere ka Ngororero utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umusanzunews ko kuri we kubyara abana bacye ari ‘amaburakindi’. Avuga ko yahagaritse kuko umugabo we yapfuye.

Yagize ati: “Abo navukanye na bo bose barapfuye. Numvaga nabyara benshi nkagura umuryango. Na cyera babyaraga benshi, umunani, icumi cyangwa na cumin a babiri kandi ntibarwaraga bwaki. Iyo umugabo wanjye aba akiraho sinari kubara imbyaro”.

Yozefu Nkurikiye mu karere ka ka Nyagatare yagize ati: “Ubu ntitugira aho duhinga, ibiribwa ni bicye, uko ibintu bimeze ubu mbona umuntu yabyara abana babiri gusa.”

Claudette Mukandayisenga uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuako utuye mu karere ka Bugesera, afite abana babiri, yumva adafite avuga ko adashobora kubarenza.

Yagize ati: “Umwana wa mbere namukurikije afite imyaka itandatu. Uko mbisaba Imana izambabarire nzarere abo kugira ngo batazabura [amafaranga] ayo kubajyana kw’ishuri cyagwa bakabura ibiryo. Kuko iyo ubyaye bacye umwana agusaba icyo ashaka akakibona”.

Mu gihe mu Rwanda abaturage batagejeje ku myaka 30 bari 74% mu mwaka wa 2002, imyaka 20 nyuma yaho bari bageze kuri 65%, kandi biteganyijwe ko icyo cyiciro kizaba kingana na 54% mu 2050.

Inzobere zibona ko kugabanuka kw’imbyaro – bivuze kugabanuka kw’abaturage mu gihugu – biri ku kigero kidakabije ugereranyije n’uko igihugu kingana hamwe n’ubukungu bwacyo.

Inzobere mu bukungu akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Fidel Mutemberezi, avuga ko igihugu nk’u Rwanda kigomba kugira politike zihamye zo kugenzura imyororokere kugira ngo kwiyongera kw’abantu kudasumba ubukungu n’ubushobozi by’igihugu.

Gusa Mutemberezi aburira ko n’iyo kugabanuka kw’imbyaro bigeze ku rugero runaka biba biteye ikibazo.

Yashoje agira ati: “Politiki iriho ishishikariza abantu kubyara bakeya, gusa byaba bibi nyuma y’imyaka runaka mu gihe urugero rwagabanuka rukagera nko kuri kabiri cyangwa umwe [umwana]. Icyo gihe twaba tubaye nk’Abashinwa”.

Previous Post

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Next Post

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Africa Centres for Disease Control and Prevention yatangaje ko icyorezo gishya cya Ebola cyadutse mu burasirazuba bwa Democratic Republic of...

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozwe neza kandi cyitondewe uretse kuba gitanga ibyishimo bigira n’inyungu nyinshi ababikora zirimo kugira...

Next Post
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n'umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.