• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Utuntu n'utundi

Yisabiye Polisi ku mutwara Iwawa mu Kigo Ngororamuco bamwereka indi nzira.

Impinga Media by Impinga Media
May 8, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Yasabye polisi kumutwara iwawa

Uwiyita Nibisazi ku mbuga nkoranyambaga yandikiye Polisi y’u Rwanda avuga ko ibintu bitifashe neza mu mibereho ye, asaba ko yajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba kwigirayo imyuga.

Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025.

Yagize ati: “Muraho Polisi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yahise isubiza uyu musore imwereka ko hanze aha nta muteto uhari ko n’aho Iwawa asaba kujyanwa, ashobora kugerayo naho bikanga.

Image

Icyakoze yamugiriye inama y’icyo yakora n’aho yakwerekeza kugira ngo ashobore kwiga imyuga yifuza bityo akaba ashobora guhirwa akazaba rwiyemezamirimo utanga akazi.

Yagize ati: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Nibisazi asaba kujyanwamo, abakijyanwamo bahabwa ubuvuzi burimo n’ubujyanye n’imiterereze, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa, ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ububaji n’ubwubatsi.

Previous Post

Maxime Wensens w’amavubi yabonye ikipe mu cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi.

Next Post

Hon. Uwababyeyi Jeannette yasabye ababyeyi konsa no kwita ku burere n’imikurire y’abana bikwiye.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Uganda: Inguge zabanaga zahindutse abanzi

Uganda: Inguge zabanaga zahindutse abanzi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Mu ishyamba rya Kibale National Park muri Uganda, abashakashatsi batangaje ko umuryango munini w’inguge zo mu gasozi wigeze kubana neza...

Burundi: Inkuru y’umupolisi wakatiwe amezi 600 yatunguye benshi

Burundi: Inkuru y’umupolisi wakatiwe amezi 600 yatunguye benshi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Inkuru idasanzwe yaturutse mu Burundi, y’umupolisi wakatiwe igifungo gishobora kugera ku myaka 500, iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no...

Next Post
Hon. Uwababyeyi Jeannette

Hon. Uwababyeyi Jeannette yasabye ababyeyi konsa no kwita ku burere n’imikurire y’abana bikwiye.

Hitezwe iki ku modoka z’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa hanze ya Kigali bwa mbere?

Hitezwe iki ku modoka z'amashanyarazi zatangiye gukoreshwa hanze ya Kigali bwa mbere?

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Birambuye Papa Leo XIV watowe ni muntu ki?

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.