Byari nk’ikinamico idasanzwe ku baturage bo mu Mujyi wa Masindi muri Uganda, nyuma y’uko umugabo wari wavuzwe ko yapfuye anashyingurwa, agaragaye ari muzima nyuma y’amasaha make gusa.
Godwin Baguma, utuye mu gace ka Kijana mu Karere ka Masindi, yari amaze igihe aburiwe irengero, ibintu byateje impungenge mu muryango we n’abaturanyi.
Bivugwa ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, kandi yavuye mu rugo ntawe abimenyesheje, bituma hatangira gushakishwa hose.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ibintu byafashe indi ntera ubwo polisi yatangazaga ko yabonye umurambo wangiritse cyane mu murima.
Uwo murambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Masindi, maze umuryango wa Baguma uhamagarwa kujya kuwureba.
Abavandimwe be bagiye kuwureba, nyuma baza bavuga ko ari uwe. Ibi byatumye umuryango wemera ko yapfuye, batangira gutegura umuhango wo kumushyingura.
Umurambo wahise ushyingurwa mu muhango witabiriwe n’abaturage benshi bari baje gufata mu mugongo umuryango.
Gusa ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye cyane. Nyuma gato yo gushyingura, amakuru yakwirakwiye ko Baguma yaba ari muzima, yabonetse mu wundi mudugudu witwa Kihanguzi.

Umuryango wabanje kutabyemera, ariko uza gufata icyemezo cyo kujya kureba. Bahageze basanga koko ari muzima, yiryamiye kwa mugenzi we.
Mushiki we, Jane Birungi, yavuze ko batigeze babyemera bakimubona, kuko bari bamaze gushyingura uwo bakekaga ko ari we.
Baguma yahise asubizwa mu rugo, ibintu bihagarika ibikorwa byose byari bikomeje byo kumusezeraho.
Ibi byahise bituma umuryango usabwa gutaburura umurambo bari bamaze gushyingura, ubu bikekwa ko ari uw’undi muntu utaramenyekana.
Abaturage bavuga ko ibyabaye byabatunguye cyane. Bamwe bagize bati: “Twari twamaze kurira no gushyingura, none uwo twashyinguye si we. Ni ibintu bitigeze bibaho hano.”
Polisi yemeje aya makuru, itangaza ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwo murambo wari washyinguwe mu kwibeshya.
Umuvugizi wa polisi muri ako gace yavuze ko ibi byatewe ahanini n’uko umurambo wari wangiritse cyane, bigatuma kuwumenya biba bigoye.
Polisi yasabye abaturage kujya bitondera kumenya imirambo y’ababo, cyane cyane mu gihe yangiritse, no gukorana n’abaganga n’inzego zibishinzwe kugira ngo hirindwe amakosa nk’aya.
Iyi nkuru idasanzwe yakomeje gutangaza benshi, bamwe bavuga ko ari ibintu bisa n’ibyo muri filime, ariko byabaye mu buzima busanzwe.










