• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Sunday, June 14, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Urupfu rw’umusore ufite ubumuga bwo mu mutwe rwakanguranyije benshi muri Nyamirama

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Abatuye Umurenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza bakomeje kuba mu gahinda n’akantu, nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’umusore wari ufite ubumuga bwo mu mutwe wabonetse yiciwe mu buryo bw’agashinyaguro, bikaba byaratumye inzego z’umutekano zitangira iperereza ryimbitse.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze iminsi ibiri abuze, bikavugwa ko umuryango we n’abaturanyi bari baratangiye kumushakisha. Ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ni bwo umurambo we wabonetse mu murima w’ibigori, ibintu byateye ubwoba n’agahinda abaturage bawubonye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’umurenge agaragaza ko umurambo wari uri mu bice bibiri, aho umutwe wari washyizwe mu mufuka mu gihe igihimba cy’umubiri cyari ukwacyo. Ubu buryo umurambo wabonetsemo bwatumye hakekwa ko atari impanuka, ahubwo ko yishwe ku bushake.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wabonywe n’abaturage bari bagiye mu murima w’ibigori, bahita bamenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera.

Yagize ati: “Ni umuntu wari usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe. Twasanze umutwe uri mu mufuka, igihimba kiri hanze. Hari n’ibikomere bigaragara ku mubiri, ku jisho no ku maguru, bigakekwa ko yakubiswe ikintu cy’icyuma.”

Iperereza ry’ibanze ryahise ritangira, aho bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera bashyizwe mu bakekwa. Ubuyobozi bw’umurenge busobanura ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gusuzuma niba nta makimbirane yo mu muryango cyangwa umunaniro wo kumwitaho byaba byaragize uruhare muri uru rupfu.

Ati: “Mu bo iperereza ryatangiyeho harimo n’ababyeyi be. Ni ugukeka kw’iperereza, harebwa niba hari ababaye baramurambiwe cyangwa se hari ikindi cyihishe inyuma y’uru rupfu.”

Ibi byabaye byongeye kuzamura impaka ku mibereho n’umutekano w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, by’umwihariko mu miryango ibana n’ingorane zo kubitaho mu gihe kirekire. Bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe ubufasha bwihariye ku miryango ifite abantu bafite ubumuga, kugira ngo hatagira abagera ku rwego rwo kwiheba cyangwa gukora ibyaha.

Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko ntawe ugomba gufata imyanzuro mbere y’uko ukuri kugaragazwa. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwinkwavu, aho hategerejwe ibisubizo by’isuzuma rya gihanga (autopsy) bizafasha kumenya icyateye urupfu n’uburyo bwabaye.

Ubuyobozi bwibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru yose yafasha iperereza, no kwirinda gucira imanza ababayeho mbere y’uko inzego zibifitiye ububasha zitangaza ibyavuye mu iperereza. Hanashimangirwa ko kurengera ubuzima bw’abantu batishoboye ari inshingano ya buri wese, haba mu muryango, mu baturanyi no mu nzego z’igihugu.

Previous Post

Inkuru y’ubushuti bwahindutse intandaro y’isenyuka ry’urugo mu Mujyi wa Kigali

Next Post

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Urubanza rwa DJ Toxxyk rwongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2,21...

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyarekuye DJ Toxxyk nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza impanuka yahitanye umupolisi wari...

Next Post
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y'amatora

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.