• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Urubanza rwa Jason Derulo rukomeje kuvugisha benshi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
May 3, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi Jason Derulo ari mu manza mu rukiko i Los Angeles, aho aregwa kwima umucuranzi we, Matthew Spatola uburenganzira ku ndirimbo yakunzwe cyane ku isi, Savage Love.

Mu buhamya bwe, Derulo yabwiye urukiko ko Spatola nta ruhare yagize mu guhanga iyi ndirimbo, ashimangira ko yamuhaye akazi nk’umucuranzi usanzwe mu gihe cy’amasaha atatu ubwo yakorwaga muri Mata 2020.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rolling Stone avuga ko Nubwo Spatola yari yabwiye urukiko mbere ko Derulo ari we wamuhamagaye amusaba ko bafatanya kwandika iyi ndirimbo, Derulo we yahakanye ibi yivuye inyuma, kuko yavuze ko yamennye Spatola nyuma yo kuyandika, kandi ko iyo aba ashaka umuntu bafatanya kwandika, yari guhitamo uwo asanzwe azi.

Yagize ati: “Ntabwo nari muzi kuko sinari narigeze numva ibyo yakoze, kuki nari kumusaba ko dufatanya gukora indirimbo? Ibyo nta shingiro bifite.”

Derulo yemeye ko Spatola yacuranze neza gitari muri iyi ndirimbo, ariko ashimangira ko ibyo yakoze byose yabikoraga akurikije amabwiriza yamuhaga. Yavuze ko Spatola yaje muri iyi ndirimbo nubundi yaramaze gukundwa cyane ku isi, bityo ko nta mpamvu yari kugira yo kuyihindura cyane yari ihari.

Ku rundi ruhande, umwunganizi wa Spatola yanenze amagambo ya Derulo, avuga ko uyu muhanzi atakagombye kuringanya umusanzu we, kuko ibyasobanuye uko byakozwe bidafite aho bihuriye n’ukuri.

Ibi byatumye uru rubanza rukomeza gukurikirwana cyane aho hitezwe kureba niba koko Spatola yaragize uruhare mu ihangwa ry’iyi ndirimbo cyangwa niba yari umukozi usanzwe wahabwe akazi ko gucuranga gusa.

Previous Post

Kabako yisunze Sheebah Karungi mu bibazo bya TNS

Next Post

Filime 30 zitegerejwe ku isoko ry’Isi mu mpeshyi ya 2026

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Filime 30 zitegerejwe ku isoko ry’Isi mu mpeshyi ya 2026

Filime 30 zitegerejwe ku isoko ry'Isi mu mpeshyi ya 2026

Uwahoze ari umukozi wa Chris Brown ari kwaka indishyi ya Miliyari 131 frw

Uwahoze ari umukozi wa Chris Brown ari kwaka indishyi ya Miliyari 131 frw

Christopher yasabye Kiliziya kujyana n’ibihe by’ikoranabuhanga

Christopher yasabye Kiliziya kujyana n'ibihe by’ikoranabuhanga

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.