Igitaramo cy’umuraperi w’umunyamerika Kanye West cyari gitegerejwe kubera muri Poland cyahagaritswe nyuma y’igitutu cya Guverinoma n’abanenze amagambo amaze iminsi atangaza ashyigikira ibitekerezo by’ivangura n’ibya Nazi.
Uyu muhanzi uzwi kandi ku izina rya “Ye” yari ategerejwe kuzakorera igitaramo kuri Silesia Stadium i Chorzów tariki ya 19 Kamena 2026. Cyari kuba ari igitaramo cye cya mbere akoreye muri iki gihugu mu myaka 15 ishize.
Ubuyobozi bw’iyi stade bwatangaje ko iki gitaramo kitakibayeho, buvuga ko cyahagaritswe kubera “impamvu z’amategeko n’imyitwarire”.
Minisitiri w’Umuco n’Umurage wa Pologne, Marta Cienkowska, yari yamaganye icyemezo cyo gutumira Kanye West, avuga ko bidakwiye kwakira umuhanzi ugaragaza ibitekerezo by’urwango.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibindi bitaramo bye mu Burayi bikomeje guhagarikwa. Mu minsi ishize, igitaramo yari ateganyijwe gukorera muri France cyarasubitswe, mu gihe na United Kingdom yamwimye viza yo kujya gutaramira mu Wireless Festival.
Impaka zishingiye ku myitwarire ya Kanye West zimaze igihe. Mu 2025, yatangiye kugurisha imyambaro iriho ikimenyetso cya swastika gifitanye isano n’Aba-Nazi, bituma urubuga rwa Shopify rufunga ubucuruzi bwe kuri internet.
Nyuma y’aho yasohoye indirimbo yise “Heil Hitler”, ibintu byateje uburakari ku rwego mpuzamahanga. Nubwo yaje gusaba imbabazi, akavuga ko atari Umu-Nazi kandi ko afite uburwayi bwa Bipolar Disorder, ibihugu byinshi bikomeje kumufata nk’uwarenze ku murongo.
Muri Pologne, amategeko ahana umuntu wese ushyigikira ibitekerezo bya Nazi, aho ushobora gufungwa kugeza ku myaka itatu. Aya mategeko afatwa nk’akomeye bitewe n’amateka y’iki gihugu mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi aho Abanazi bishe abarenga miliyoni eshatu bo muri Pologne.
Abayobozi bavuga ko umuco n’imyidagaduro bitagomba kuba urubuga rwo gukwirakwiza urwango.








