• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Umutekano

Perezida Kagame yashimiye inzego z’umutekano zitagoheka k’ubwo umutekano wu Rwanda

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
December 28, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubunyamwuga n’ubwitange byaranze Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano mu mwaka wa 2025, ndetse abashimira uruhare rukomeye bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’igihugu no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro boherezwamo mu mahanga.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, busoza umwaka wa 2025, anifuriza abashinzwe umutekano Umwaka Mushya Muhire wa 2026.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye, abasirikare n’izindi nzego z’umutekano badahwema gusohoza inshingano zabo neza, barinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.

Yagize ati “Nubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye, abagabo n’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano bakomeza gusohoza inshingano zabo mu buryo bukwiye kandi badatezuka, haba imbere mu gihugu no mu butumwa barimo mu mahanga.”

Yongeyeho ko ku ruhando mpuzamahanga, Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwitwara neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Mugabane wa Afurika, zubahiriza indangagaciro zo kurengera ubuzima bw’abantu, bikaba bigira uruhare mu kuzamura isura nziza y’u Rwanda ku Isi.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko umutekano n’amahoro Igihugu gifite byabaye ishingiro ry’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zitandukanye.

Yashimangiye kandi ko abaturage bashimira inzego z’umutekano umusanzu wazo mu kuba babasha gukorera mu gihugu kirimo amahoro n’ituze.

Ati “RDF n’izindi nzego z’umutekano ni zo ngabo nifuzaga. Muri uyu mwaka mwakomeje gukura no gukomera, muba inkingi y’ubumwe bw’Igihugu, icyubahiro n’imbaraga zacyo, mubasha kurengera inyungu z’u Rwanda ndetse mugendera ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.”

Perezida Kagame yasabye abagize inzego z’umutekano gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo no kuzuza inshingano, kubaka no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Yifatanyije kandi n’abari mu butumwa bwa kure, batari kumwe n’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ashimira n’imiryango yabo ku bwitange no kwihangana bagaragaza.

Umukuru w’Igihugu yihanganishije kandi imiryango yabuze ababo bitangiye igihugu, abizeza ko Leta izahora iri hafi yabo.

Perezida Kagame yifurije abagize RDF n’izindi nzego z’umutekano, kimwe n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire, abasaba gukomeza gukorera Igihugu mu bwitange.

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wamenaguye ibirahuri by’imodoka i Kigali yajyanywe i Ndera kuvurirwayo indwara zo mu mutwe

Next Post

Djihad na bangenzi be bane batakambiye urukiko barusaba kuburanishwa bari hanze

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

by MUNYANKINDI Alphonse
1 month ago

Inyubako izwi cyane mu mujyi wa Kigali ikoreramo Rwanda Development Board (RDB) ndetse n’ibindi bigo bya leta, irimo kuvugisha benshi...

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Urubanza rw’Umunyarwandakazi Gentille Giramata ruherutse gusozwa n’Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi, rwasize rutanze isomo rikomeye ku bijyanye n’uko amategeko...

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umugabo w’imyaka 31 witwa Shamar Elkins arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bikekwa ko ari abe bwite, mu gitero...

Next Post
Djihad na bangenzi be bane batakambiye urukiko barusaba kuburanishwa bari hanze

Djihad na bangenzi be bane batakambiye urukiko barusaba kuburanishwa bari hanze

Gloria Bugie aravuga ko ariwe muhanzi watsindiye ibihembo ku rwego mpuzamahanga

Gloria Bugie aravuga ko ariwe muhanzi watsindiye ibihembo ku rwego mpuzamahanga

Tyler Perry yongeye gushinjwa n’umugabo  ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Tyler Perry yongeye gushinjwa n’umugabo  ihohoterwa rishingiye ku gitsina

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.