AI yazaniye icyizere abagabo babwirwaga ko batazabyara! Intanga zabuze zongeye kuboneka
Nyuma y’imyaka myinshi abashakanye bamwe bamara bashaka umwana baraheba, ikoranabuhanga rishya rikoresha ubwenge buhangano (AI) ryatangiye gutanga icyizere ku bagabo babwirwaga ko badafite intanga ngabo. Ubu buryo bushya bwitwa STAR bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Columbia University Fertility Center. Bukoresha AI mu gushakisha intanga ngabo ziba...









