• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, June 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Ntimwemere uburozi muri Kisoro: Perezida Museveni avuga ku madini n’amoko

Impinga Media by Impinga Media
November 13, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
kagabyeni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye abatuye mu Karere ka Kisoro ko kwigabanyamo amatsinda bishingiye ku madini n’amoko ari uburozi bushobora gusenya igihugu cyose.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye gushyigikira umukandida w’ishyaka NRM ku mwanya w’umudepite akaba n’umujyanama we mu bijyanye n’ubuhinzi, Rose Kabagyeni.

Kabagyenyi Jacqueline Kyatuhaire usanzwe ari umubitsi wungirije wa NRM n’umunyapolitiki Dr Philemon Mateke ni bo bagaragarije Perezida Museveni iki kibazo.

Kyatuhaire yagize ati “Ibi bikorwa bibanziriza amatora byatumye abantu bacikamo ibice hashingiwe ku madini n’amoko. Ibi byiyongera kuri byinshi twiyemeje tutagezeho. Turasaba ko mwabikemura.”

Kabagyeni yamenyesheje Perezida Museveni ko Umukuru w’Igihugu ari umurinzi w’ubumwe, amusaba guhagarika intambara y’amatsinda ashingiye ku madini n’amoko.

Ati “Ndi kugusaba data ngo udufashe, izi ntambara bazanye zishirire aha ngaha. Ubu aho mvugira aha, abantu bagiye gupfa bari kurwanira amadini. Udufashe, udufashe, izi ntambara ni wowe uzazikemura.”

Perezida Museveni yabwiye ab’i Kisoro ko nyuma yo kumva iki kibazo, yavuganye na Dr Mateke, Musenyeri Godfrey Mbitse wo muri Angilikani na Callist Rubaramira wo muri Kiliziya Gatolika, abasaba guhagarika aya macakubiri.

Yagize ati “Icyo ndi kumva hano ni ikintu cy’amadini, ubwo ni uburozi. Navuganye n’umusaza mugenzi wanjye Dr Mateke, Musenyeri Mbitse na Callist Rubaramira, ndababwira nti ‘Ntimwemere uburozi muri Kisoro’.”

Perezida Museveni yasobanuye ko amacakubiri ashingiye ku madini n’amoko ari yo yasenye Uganda kuva mu 1966 kugeza mu 1986, biba ngombwa ko abarwanyi b’umutwe wa NRA batangiza urugamba rwo kugarura amahoro.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu, nabwiye Muzehe Mateke ko idini n’ubwoko ari byo byasenye Uganda hagati ya 1966 na 1986. Byadutwaye imyaka 16 turi mu ntambara kugira ngo tuzane amahoro.”

Bitewe n’uko hari abakandida batandukanye bahatanira guhagararira Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko, hari impungenge z’uko NRM ishobora gutakaza uyu mwanya, cyane ko hari abanyamuryango bayo bahisemo gushyigikira abandi bakandida, kubera ko badahuje idini na Kabagyeni cyangwa ubwoko.

Perezida Museveni hamwe na Kyabageni ushaka guhagararira Kisoro mu Nteko

Dr Mateke (ubanza ibumoso) yaganiriye na Perezida Museveni ku kibazo cy’ab’i Kisoro bigabyemo amatsinda

Previous Post

Biravugwa ko Perezida wa EALA Joseph Ntakirutimana yaba agiye kweguzwa

Next Post

RDF yemeje ko umusirikare wayo warashe akica abaturage 5 yatawe muri yombi.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
RDF

RDF yemeje ko umusirikare wayo warashe akica abaturage 5 yatawe muri yombi.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga

Uburyo 6 bwo kurinda umutekano w'ibikoresho by'Ikoranabuhanga ngendanwa.

INdwara z'umutima

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umutima wawe watangiye kugira ibibazo

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.